Ku munsi nk’uyu mu 1994 ni bwo Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi yicanwe n’umuryango we.
Icyo gihe kandi kuva tariki ya 17-18 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Simbi, abari bahungiye mu cy’ishuri ES.St.J. Bosco no ku kibuga cy’umupira cya Maraba, hose ho muri Komini Maraba ubu akaba ari mu Karere ka Huye barishwe bose.
Abatutsi bari bahungiye muri CARAES Ndera barishwe.
Abatutsi b’i Munyaga barishwe bose, abayobozi bababeshye ngo icumu ryunamuwe nibave mu bwihisho.
Abatutsi bose bari baturiye ikiyaga cya Muhazi, ku mwaro wa Kabara, barishwe bajugunywa mu Kiyaga cya Muhazi.
Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Mubuga, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru barishwe bose.
Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire n’i Sovu (muri Rwamagana) barishwe bose.
Abatutsi bagera 12 000 bari bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye barishwe, maze Interahamwe n’abaturage b’Abahutu bacukura ibyobo rusange babajugunyamo.
Uwari Perefe wa Kibuye, Dr. Kayishema Clement, yishe umututsi wa mbere agira ngo yereke urugero Interahamwe. Uyu Dr. Kayishema Clement akaba yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aza gupfira mu gihugu cya Mali mu mwaka wa 2016.
Abatutsi bagera ku 11000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibuye no muri Home St Jean bishwe n’Interahamwe ziyobowe na Izakari na Mbaraga. Abageragezaga guhunga, interahamwe zarabicaga zikabajugunya mu kiyaga cya Kivu. Kuri uwo munsi, harokotse abatutsi 25 gusa.
Ibindi biri mu byaranze uyu munsi
· Hishwe Abatutsi b’i Mwezi muri Karengera (Nyamasheke) bicirwa ku cyahoze ari Komine Karengera
· Hishwe abatutsi muri Gihombo bicirwa ku cyahoze ari Komine Rwamatamu.
· Hishwe Abatutsi b’i Save muri Ruharambuga bicirwa ahitwa i Nyamuhunga.
· Hishwe Abatutsi b’i Buvungira muri Bushekeri bicirwa ku ruganda rwa Gisakura