• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Ubwanditsi 17 Apr 2018 Mu Rwanda

Ku munsi nk’uyu mu 1994 ni bwo Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi yicanwe n’umuryango we.

Icyo gihe kandi kuva tariki ya 17-18 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Simbi, abari bahungiye mu cy’ishuri ES.St.J. Bosco no ku kibuga cy’umupira cya Maraba, hose ho muri Komini Maraba ubu akaba ari mu Karere ka Huye barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye muri CARAES Ndera barishwe.

Abatutsi b’i Munyaga barishwe bose, abayobozi bababeshye ngo icumu ryunamuwe nibave mu bwihisho.

Abatutsi bose bari baturiye ikiyaga cya Muhazi, ku mwaro wa Kabara, barishwe bajugunywa mu Kiyaga cya Muhazi.

Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Mubuga, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire n’i Sovu (muri Rwamagana) barishwe bose.

Abatutsi bagera 12 000 bari bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye barishwe, maze Interahamwe n’abaturage b’Abahutu bacukura ibyobo rusange babajugunyamo.

Uwari Perefe wa Kibuye, Dr. Kayishema Clement, yishe umututsi wa mbere agira ngo yereke urugero Interahamwe. Uyu Dr. Kayishema Clement akaba yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aza gupfira mu gihugu cya Mali mu mwaka wa 2016.

Abatutsi bagera ku 11000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibuye no muri Home St Jean bishwe n’Interahamwe ziyobowe na Izakari na Mbaraga. Abageragezaga guhunga, interahamwe zarabicaga zikabajugunya mu kiyaga cya Kivu. Kuri uwo munsi, harokotse abatutsi 25 gusa.

Ibindi biri mu byaranze uyu munsi

· Hishwe Abatutsi b’i Mwezi muri Karengera (Nyamasheke) bicirwa ku cyahoze ari Komine Karengera

· Hishwe abatutsi muri Gihombo bicirwa ku cyahoze ari Komine Rwamatamu.

· Hishwe Abatutsi b’i Save muri Ruharambuga bicirwa ahitwa i Nyamuhunga.

· Hishwe Abatutsi b’i Buvungira muri Bushekeri bicirwa ku ruganda rwa Gisakura

2018-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubwanditsi 08 Jul 2021
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Ubwanditsi 15 Jul 2017
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 07 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 
Amakuru

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024
Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi
Mu Mahanga

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018
POLITIKI

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Ubwanditsi 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru