• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Ubwanditsi 15 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside.

Urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa, rumuhanaguraho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Umucamanza Udahemuka Adolf waburanishaga uru rubanza yafashe umwanzuro, Dr Munyakazi waregwaga ataburanye mu mizi kuko yari yarasabye ko yaburanishirizwa aho bavuga ko yakoreye ibyaha aregwa.

Dr Munyakazi amaze gukatirwa yagize ati “Ibyo bamukoreye imana izabibabaza”.

Munyakazi ngo ntabwo yatangaje ko azajurira, gusa ngo yashyikirije urukiko ibaruwa ndende yandikiye umucamanza hatatangajwe ibiyirimo.

Dr Munyakazi n’umwunganizi we mu mategeko witwa Yatubabariye Jean Chrysostome ngo basohotse mu rukiko badasinye ku mwanzuro w’urukiko.

Munyakazi w’imyaka 67 yagejejwe i Kigali tariki 28 Nzeli 2016 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo akurikiranweho ibyaha u Rwanda rwamushinjaga.

Ubwanditsi

2017-07-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Perezida  JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Perezida JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Hari abaturage bategereje Mpayimana baramubura (yasobanuye icyabimuteye)

Hari abaturage bategereje Mpayimana baramubura (yasobanuye icyabimuteye)

Ubwanditsi 16 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Amakuru

Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ubwanditsi 27 Nov 2020
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije
Amakuru

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi
Mu Mahanga

Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru