Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwashyikirijwe abasirikare babiri barimo Ofisiye ufite ipeti rya Lieutenant n’undi musirikare muto, bafatiwe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma yo kwisanga barenze umupaka ubwo bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda rivuga ko ku Cyumweru tariki 15 Mata ahagana saa mbiri z’ijoro, aribwo uyu ofisiye n’umwe mu basirikare yari ayoboye, ubwo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano bisanze barenze umupaka w’u Rwanda na RDC, mu Karere ka Rubavu.
Bahise bafatwa n’abasirikare ba FARDC bakorera ku mupaka, ku gace kegereye Umudugudu wa Karundo, Akagali ka Mbungangali mu Murenge wa Gisenyi, muri metero zigera ku 10 gusa urenze umupaka w’u Rwanda na RDC ariko bitewe n’imbago zitagaragara neza nk’uko byasobanuwe.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yagize ati “Iki kibazo cyatewe n’uko urubibi rutagaragara neza hagati y’u Rwanda na RDC. Ni ibintu bibabaje ariko bibaho, cyane ko natwe twasubije abasirikare ba FARDC inshuro nyinshi, babaga bambutse umupaka ku ruhande rwacu. Nk’urugero twasubije abasirikare 34 ba FARDC muri RDC hagati ya 2016 na 2018.”
RDF yatangaje ko yakurikiranye iki kibazo hamwe na FARDC n’ingabo zihuriweho z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, maze abo basirikare babiri b’u Rwanda bagaruka mu gihugu.