• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

Editorial 17 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwashyikirijwe abasirikare babiri barimo Ofisiye ufite ipeti rya Lieutenant n’undi musirikare muto, bafatiwe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma yo kwisanga barenze umupaka ubwo bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda rivuga ko ku Cyumweru tariki 15 Mata ahagana saa mbiri z’ijoro, aribwo uyu ofisiye n’umwe mu basirikare yari ayoboye, ubwo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano bisanze barenze umupaka w’u Rwanda na RDC, mu Karere ka Rubavu.

Bahise bafatwa n’abasirikare ba FARDC bakorera ku mupaka, ku gace kegereye Umudugudu wa Karundo, Akagali ka Mbungangali mu Murenge wa Gisenyi, muri metero zigera ku 10 gusa urenze umupaka w’u Rwanda na RDC ariko bitewe n’imbago zitagaragara neza nk’uko byasobanuwe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yagize ati “Iki kibazo cyatewe n’uko urubibi rutagaragara neza hagati y’u Rwanda na RDC. Ni ibintu bibabaje ariko bibaho, cyane ko natwe twasubije abasirikare ba FARDC inshuro nyinshi, babaga bambutse umupaka ku ruhande rwacu. Nk’urugero twasubije abasirikare 34 ba FARDC muri RDC hagati ya 2016 na 2018.”

RDF yatangaje ko yakurikiranye iki kibazo hamwe na FARDC n’ingabo zihuriweho z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, maze abo basirikare babiri b’u Rwanda bagaruka mu gihugu.

2018-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Editorial 22 Feb 2018
Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Editorial 07 Mar 2019
Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Editorial 21 Oct 2018
Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Editorial 08 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa  bamaze gutabwa muri yombi  n’inzego z’umutekano
POLITIKI

Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano

Editorial 05 Sep 2018
Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside
POLITIKI

Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Editorial 08 Mar 2018
Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo
Mu Mahanga

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Editorial 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru