Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza mu nama ihuza abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth, yahuye n’Igikomangoma Henry ‘Harry’ cy’u Bwongereza.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame n’Igikomangoma Harry bahuriye i Buckingham ariko ntihahise hashyirwa hanze ibyerekeye ibiganiro bagiranye.
Iyi nama iba kabiri mu mwaka, kuri iyi nshuro irahuriza hamwe abagera ku 5000 baturutse muri za Guverinoma, abashoramari ndetse na sosiyete sivile, baganire ku ngingo zirimo guteza imbere uburumbuke, umutekano n’ubworoherane.
Umusozo w’iyi nama uzaba umwiherero w’abayobozi uzabera Windsor Castle kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018.
Muri uyu mwiherero abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazaganira ku bufatanye mu bibazo byugarije Isi n’iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho mbere muri Commonwealth.
Igikomangoma Harry ejo kuwa mbere Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, yamugize Ambasaderi w’Urubyiruko rw’ibihugu rwo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Afungura ihuriro ry’urwo rubyiruko, Harry w’imyaka 34 yavuze ko azakora uko ashoboye urubyiruko rugatanga umusaruro mu gukemura ibibazo byugarije Isi. Yavuze ko 60% by’abatuye ibihugu 53 bya Commonwealth ni ukuvuga miliyari 1.4 ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, rugomba guhindura Isi.
Ibyerekeye Igikomangoma Harry
Igikomangoma Harry ni umwe mu bagize umuryango w’ibwami mu Bwongereza, umuhungu muto w’ibikomangoma, Charles na Diana, akaba uwa gatanu ku ruhererekane rw’abashobora kuragwa ubwami mu Bwongereza.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Henry Charles Albert David uzwi nk’ Igikomangoma Harry yagizwe Perezida mushya w’Ikigo gifatanya na guverinoma zitandukanye mu gucunga Pariki z’ibihugu n’ibyanya bibungabunzwe, African Parks, ari nacyo gicunga Pariki y’Akagera.
Mu 2009 nibwo African Parks yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashyiraho ikigo Akagera Management Company (AMC) gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, maze mu 2010 gitangira imirimo gikuriwe n’inama y’ubutegetsi ihuriweho na RDB na African Parks.
Kuva icyo gihe ibikorwa byo gushimuta inyamaswa byaracyashywe ndetse zirakunda ziriyongera, ubu iyi pariki ikaba ibarizwamo amoko atanu y’inyamaswa zihagazeho kuri uyu mugabane arizo Intare, Inzovu, Ingwe, Imbogo n’Inkura.
African Parks yatangaje ko Prince Harry yanafatanyije n’iki kigo muri Nyakanga 2016 muri Malawi, mu gikorwa cyo kwimura icyiciro cya mbere cy’inzovu 520 zagombaga kujyanwa mu bilometero 350 muri icyo gihugu, muri pariki eshatu zicungwa na African Parks.
Prince Harry kandi amaze kuva mu gisirikare mu 2015, yamaze amezi atatu mu mishinga yo kwita ku nyamaswa muri Namibia, Tanzania, Afurika y’Epfo na Botswana.
African Parks yagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no kurinda Pariki y’Akagera, ku buryo uretse kwiyongera kw’inyamaswa, umutekano wazo wakajijwe zikazitirwa ngo zidakomeza konera abaturage, hubakwa uruzitiro rurimo amashanyarazi rutuma inyamaswa zidapfa kururenga.
Nubwo hatatangajwe ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Prince Harry, birashoboka ko ingingo yo guteza imbere ubukerarugendo iri mu zo baganiraho.