Umuyobozi wa CIA, Mike Pompeo, yerekeje muri Koreya ya Ruguru aho agiye kugirana inama mu ibanga na Kim Jong Un nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye.
Inama yari igamije gutegura ibiganiro hagati ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong un ikaba yarabaye mu cyumweru cya pasika nk’uko byatangajwe n’abayobozi batatangajwe amazina mu binyamakuru bitandukanye.
Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani n’umugore we baheruka kubonana na perezida Trump muri Amerika ku nyubako ye izwi nka Mar-a-Lago, yabajijwe n’umunyamakuru niba yaravuganye na Kim Jong un, maze asubiza abanyamakuru amwenyura ati: “Yego”.
Nyuma y’iminota mikeya, abayobozi bombi bagiye gusangira, Trump yongeye kubazwa iki kibazo, asubiza agira ati: “Reka ibyo tubireke gato. Ariko twagiranye ibiganiro ku rwego rwo hejuru,” yongeyeho ko biri kugenda neza avuga ko bategereje ikizaba.
Akimara kuvuga ibi, ushinzwe itangazamakuru muri White House, Sarah Huckabee Sanders yahise ahakana ko hari ibiganiro byabaye hagati ya Trump na Kim cyangwa undi muyobozi wo hejuru.
Ubwo bari bakiri kuri iyi nyubako ya Mar-a-Lago, minisitiri w’Intebe Abe yashimiye Trump ku kwemera kugirana ibiganiro na Kim avuga ko byamusabye ubushake.
Trump akaba we yaratangaje ko ibiganiro hagati ye na Kim, imbonankubone, bishobora kuba muri kamena cyangwa mbere yaho gato, agaragaza ko imyiteguro iri kugenda neza, ariko yongeraho ko bishobora guhinduka ndetse ibiganiro ntibibe ariko ashimangira ko bazakomeza iyi nzira bihaye.