Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yitabiriye ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyavugaga k’ukutihaza kw’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu ndetse n’iterembere.
Iki kiganiro cyibanze k’ugushyigikira no guteza imbere ukwiyongera k’ubukungu budaheza, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane, nk’ishingiro ry’umutekano w’isi n’iterambere mpuzamahanga.
Iki kiganiro cyahurije hamwe abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ishoramari baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, kikaba cyayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubu akaba ari Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ukwiyongera k’Ubukungu n’Iterambere.
Nyuma y’ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame aritabira ikiganiro gihuza abayobozi ba Afurika, kikaza gusuzuma iterambere rya Afurika hibandwa cyane ku bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’uburyo bwo gukangurira abashoramari gushora imari yabo ku Mugabane wa Afurika.
Iki kiganiro gihuje Abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse muri Afurika kirayoborwa na Lord Marland, Umuyobozi Mukuru w’Akanama Gashizwe Ishoramari mu Muryango wa Commonwealth “Commonwealth Enterprise and Investment Council” na Richard Etemesi, Umuyobozi Mukuru wa Standard Chartered.