U Rwanda rwashyikirijwe igihembo mpuzamahanga cyiswe ‘Global Tourism Leadership Award’, kubera imiyoborere myiza yarwo yateje imbere ubukerarugendo.
Iki gihembo cyashyikirijwe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, uhagarariye Perezida Kagame mu nama y’Akanama Mpuzamahanga kita ku bukerarugendo n’ingendo (WTTC), irimo kubera i Buenos Aires muri Argentina.
Nyuma yo kwakira iki gihembo cyatanzwe bwa mbere na WTTC, Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki gihembo gikomeza gutera imbaraga u Rwanda gukomeza gukora ibyiza mu guteza imbere ubukerarugendo.
Yagize ati “Ubukerarugendo ni umutima w’iterambere ry’u Rwanda, buri ku isonga mu byinjiza amadevize, aho ku mwaka butera imbere ku kigero cya 11% kuva mu myaka itanu ishize. Ku Rwanda, iki gihembo kiradutera izindi mbaraga zo gukora ibindi byinshi mu kwita ku bidukikije n’ubukerarugendo.”
U Rwanda rwashyizeho politiki ihamye yo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije, aho abaturage baturiye pariki bahabwa 10% by’umusaruro w’ubukerarugendo ugakoreshwa mu bikorwa by’iterambere rya bo. Ibi byagabanyije cyane ba rushimusi n’abandi bangizaga umutungo kamere wa za pariki.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije kuri Twitter, yanditse ko ‘u Rwanda rwakiriye igihembo cya mbere mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo gitanzwe na WTTC, mu kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa rwakoze muri uru rwego.
Mu mpera z’umwaka ushize bwo Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo. Iki gihembo yagiherewe i Londres mu Bwongereza mu nama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka “World Travel Market London”.
Yagihawe kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.
Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iki gihe, aho umusaruro wabwo wikubye inshuro zirenga ebyiri uvuye kuri miliyoni 200 z’amadolari mu 2010 ugera kuri miliyoni 444 $ mu 2017. Intego akaba ri ukuzagera kuri miliyoni 800 z’amadolari uyu mwaka.
Umujyi wa Kigali ubarizwamo hoteli zifite ibyumba bigera ku 8000 mu mwaka 2016, Guverinoma yongereye imbaraga mu ishoramari ry’amahoteli, hanafungurwa izindi zirimo Radisson Blu, Marriott, Park Inn by Radisson na Ubumwe Grand Hotel zongereyeho ibyumba 900.
Ibi byiyongeraho kongera ibyerekezo bya RwandAir, koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku bijyanye no kubona viza, kongera ubushobozi bwa pariki, aho iy’Akagera yashyizwemo inyamaswa eshanu zitisukirwa n’izibonetse zose kuri uyu mugabane n’ibindi bikurura abakerarugendo.