• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Ubwanditsi 25 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo kwerekana filimi mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, yerekanwe mu nzu ndangamurange ya Solomon R. Guggenheim mu Mujyi wa New York kuri uyu wa Kabiri.

Iyi filimi igaragaza urugendo rw’icyumweru cyose Greenberg yamaze mu Rwanda atemberezwa na Perezida Kagame mu bice nyaburanga bikomeye by’igihugu; harimo gusura Ingagi mu Birunga, kugenda kuri Jet ski mu Kiyaga cya Kivu, kurambagira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no ku kiraro kigutambagiza ku isunzu ry’ibiti by’inganzamarumbo bigize iyi pariki, udasize gusura urunyurane rw’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Perezida Kagame yaje no kugirana ikiganiro na Peter Greenberg imbere y’abitabiriye uyu muhango, umwe amubaza icyo Afurika iri gukora ngo igire icyerekezo ikwiye, cyane ko Perezida Kagame ariwe uyoboye umuryango w’ibihugu biyigize muri uyu mwaka.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe Afurika imaze gutera ariko bitewe n’amahirwe menshi ifite, hari byinshi bigikeneye gukorwa.

Yagize ati “Ubu Afurika igizwe n’ibihugu 54, abaturage bagera kuri miliyari 1.2 ariko igihe umugabane waguma ugabanyijemo ibihugu bito bito, n’ingorane zose tuzi zituruka ku mateka, ntugendere hamwe ngo wubakire ku bunini bwawo, abaturage ufite, ubukungu bwawo… amahirwe ni menshi ariko ntabwo twifuza kugumana amahirwe, dukeneye kugera ku cyo ayo mahirwe ahishe.”

Ibyo kandi ngo bizagerwaho binyuze mu guhuriza hamwe abaturage ba Afurika bo basangiye ibibazo n’amahirwe ahari.

Yakomeje agira ati “Dukene ubumwe, dukeneye amahoro, imiyoborere myiza, umugabane ufite imitungo kamere myinshi, ni umugabane ukize kurusha indi ibyo byose uramutse ubushyize hamwe. Ngendeye ku masomo u Rwanda nk’igihugu cyanjye rwabonye, abaturage bashyize hamwe bahuje umugambi w’iterambere n’uburumbuke, ibintu birigaragaza, ni nayo nzira Afurika yanyura.”

Greenberg yanabajije Perezida Kagame igihe RwandAir izatangirira ingendo i New York, cyane ko ubukerarugendo ari rimwe mu ishormari rigezweho riri gutanga imirimo myinshi, ariko ridashoboka igihe uburyo bw’indengo butanoze nk’uko bimeze ahenshi muri Afurika.

Perezida Kagame yagize ati “Ni vuba. Ndatekereza ari hagati mu mwaka utaha cyangwa mbere yaho, tugomba kuzaba dufite ingendo z’indege ziva i Kigali, ntituramenya neza aho zizaba zigarukira ariko turatekereza muri New York, bishobora kuzaba kuri JFK (John F. Kennedy International Airport) ugana mu bindi bice birumvikana.”

Undi mugabo uyobora ba mukerarugendo mu bihugu birimo u Rwanda biciye mu kigo Infinite Safari Adventures, yabajije Perezida Kagame ikindi bakora mu Rwanda kitari ukuzana abakerarugendo, ashyiraho n’akanyuzo ko kubaza Kagame niba abonye icyangombwa cy’amavuko nk’Umunyamerika, yazatekereza guhatanira kuyobora icyo gihugu, gusa ikibazo cya kabiri ntiyifuje kugira byinshi akivugaho.

Yakomeje agira ati “Hejuru y’ubukerarugendo, hari andi mahirwe y’ishoramari rishobora kuzanwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika, turashaka kubona ubucuruzi bwiyongera hagati y’u Rwanda, Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, turashaka kubona ishoramari ryiyongera mu bintu by’ingenzi ku mugabane wacu, mu bikorwaremezo, urwego rw’ingufu, ikoranabuhanga, hari ibintu bitandukanye ibigo byo muri Amerika byashoramo imari.”

Uyu muhango kandi witabiriwe na Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti hagati ya 2012-2014, washimiwe cyane ko ari we wateguye inama zahuje Perezida Kagame n’itsinda ryakoze iyi filimi mbarankuru, ikaba igeze aho ijya ahabona.

Rwanda: The Royal Tour yabanje kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago ku wa Mbere. Nyuma y’uko yerekanwe muri Guggenheim Museum, biteganywa ko izongera kwerekanwa kuri televiziyo ya PBS/WTTW yo muri Chicago ku wa Kane tariki 26 Mata.

Icyo gihe hazaba hatahiwe abo mu rwa Gasabo, kuko iyi filimi izanyura kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatanu taliki 27 Mata saa moya z’umugoroba. Gusa nubwo ikozwe mu Cyongereza, hasi hazaba hariho amagambo yanditse mu Kinyarwanda.

Iyi filimi imara isaha imwe niyo iheruka mu zo Greenberg aheruka gutunganya mu izina rya ‘Royal Tour’ aho agenda atemberezwa ibice by’amateka igihugu kiba gifite.

 

Umukuru w’Igihug agaragaramo kandi akina Basketball, umwe mu mikino akunda

 

Greenberg na Perezida Kagame basuye ingagi mu Birunga. Amashusho yaho nayo agaragara muri iyi filimi

 

Muri iyi filimi mbarankuru, Perezida Kagame agaragaramo ashushanya

 

Laurent Lamothe (ubanza ibumoso) wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti ni umwe mu bagize uruhare mu biganiro byaganishije ku ikorwa ry’iyi filimi

 

 

 

 

Greenberg yabajije Perezida Kagame ibibazo bitandukanye yaba ibireba u Rwanda na Afurika muri rusange

 

 

Inzu ngangamurange ya Solomon R. Guggenheim mu Mujyi wa New York yatangiye gukora mu 1937

 

 

 

 

Iyi ni imwe mu mashusho azagaragara muri iyi filimi aho Perezida Kagame aba ari muri Pariki y’Akagera

 

 

Madamu Jeannette Kagame aganira n’umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa New York mu nyubako ya Solomon R. Guggenheim

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abari bitabiriye uyu muhango

 

 

Umuturage wo muri Haiti watanze ibitekerezo mu imurikwa ry’iyi filimi

 

Nyuma yo kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago na New York, hatahiwe mu Rwanda aho izaca kuri Televiziyo y’Igihugu

 

 

 

 

Amafoto: Village Urugwiro


2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Ubwanditsi 10 Oct 2020
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Ubwanditsi 20 Jan 2025
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca
Amakuru

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021
Uganda: Abaherutse guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare
ITOHOZA

Uganda: Abaherutse guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Miss Jojo warongowe na Minani Salim bibarutse umukobwa
SHOWBIZ

Miss Jojo warongowe na Minani Salim bibarutse umukobwa

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru