Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Gatete Claver, yatangaje ko bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali bizaba bifite amazi ahagije.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mata 2018 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite isobanurampamvu ku ishingiro ry’ Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri z’amadolari y’Abanyamerika agenewe gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura.
Abadepite bagaragaje ko mu gihugu hakigaragara ibibazo by’ibura ry’amazi kandi hari imishinga myinshi yashyizwemo akayabo.
Depite Nyirarukundo Ignatienne yabajije igihe Umujyi wa Kigali uzaba ufite amazi, ku buryo umuntu azajya ayakenerera agahita ayabona.
Yagize ati “Umujyi wa Kigali abantu tuhatuye imyaka, tuzabona amazi ryari? Ngo abantu bamenye ko winjiye mu nzu uri bukarabe intoki, uri buteke uri bukore ibintu byose. No mu mahoteli abantu bararamo usanga abashyitsi bakijujuta ngo ikibazo kiba iwanyu nta mazi, mu igenamigambi ry’igihe kirekire Umujyi wa Kigali uzabona amazi ryari?”
Depite Kantengwa Juliana we yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu gifata inguzanyo cyangwa kigahabwa inkunga, yashorwa mu mishinga y’amazi ntibigire icyo bimarira abaturage.
Yavuze uburyo hari imishinga myinshi itahwa, abaturage bakishimira ko amazi bayabonye hashira igihe gito ntibongere kuyabona ukundi.
Yatanze urugero rw’i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, aho Umukuru w’Igihugu yagiye gufungura umushinga w’amazi, yahava abaturage ntibongere kubona n’igitonyanga.
Yagize ati “Mu mazi harimo ikibazo bakwiye kubikurikirana, bakwiye gushyiramo imbaraga. Turabara ngo intego twayigezeho ariko wasubira inyuma abaturage bakakubwira ko biheruka igihe bafunguraga umushinga.”
Minisitiri Gatete yavuze ko hari umushinga munini ureba amazi, isuku n’isukura, aho biteze ko uzakemura ibibazo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, yavuze ko mu mezi abiri abice byinshi birimo n’ibitajyaga bibona amazi bitangira kuyabona. Gusa yavuze ko bitavuze ko ikibazo kizaba gikemutse burundu, aho ngo hakiri ibikorwa bigamije kuyongera.
Yagize ati “Ukwezi kwa Gatandatu kurarangira ahantu henshi cyane hamaze kugera amazi. Haba za Kicukiro, za Nyamirambo n’ahandi aho ngaho murabona menshi cyane cyane ko bakoraga kuri Kanzenze yiyongera kuri Nzove arafasha ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali.”
Yunzemo ati “Bitavuze ko amazi yose ahagije muri Kigali hose, muraza kubona ko habaho impinduka. Ku buryo n’abayabonaga igihe gito bagiye kuzajya bayabona ikirekire kubera akazi kakorwaga n’ishoramari ryashyirwagamo.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko akazi kakozwe kandi kagikomeza kibanda cyane mu gushyiraho ibikorwaremezo muri uru rwego ku buryo bizagira uburambe bw’igihe kirekire.
Ku bijyanye n’imicungire y’imishinga, aho wasangaga amazi ahabwa abaturage mu gihe gito ntibongere kuyabona, yavuze ko hashyizweho uburyo burambye bwo kugenzura iyo mishinga.
U Rwanda rufite umushinga urebana n’amazi, isuku n’isukura uzatwara miliyoni 262 z’amadolari ya Amerika, aho amazi yonyine yihariye miliyoni $166.
Ambasaderi Gatete yavuze ko amazi atari ahagije ari na yo mpamvu bafashe amafaranga menshi ngo bakore ishoramari mu mazi kugira ngo yunganire ibyari bisanzwe bihari.