Ubuyobozi bwa Facebook bufite urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp bwafashe icyemezo cy’uko abana bari munsi y’imyaka 16 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batazongera gukoresha WhatsApp, mu gihe abatari babyemerewe ari abari munsi y’imyaka 13.
Iki cyemezo cyo kuzamura imyaka cyafashwe kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mashya ya EU ku bijyanye no kurinda amakuru y’abantu, azatangira kubahirizwa ku wa 25 Gicurasi 2018. Aya mabwiriza azatuma abantu babasha kugenzura uko ibigo bifite imbuga nkoranyambaga bikoresha amakuru yabo.
Facebook yatangaje ko izashyiraho uburyo bwo kujya ibaza abantu bo mu bihugu 28 bigize EU bakoresha WhatsApp niba bujuje cyangwa barengeje imyaka 16, nka kimwe mu bikenewe ngo bemererwe kuyikoresha. Ibi kandi bizanagendana no kongera ubushobozi mu bijyanye n’ubudahangarwa ku makuru y’umuntu.
Ubusanzwe ntabwo WhatsApp yasabaga ushaka kuyikoresha kuvuga imyaka ye. Facebook ivuga ko gutanga amakuru y’ibinyoma bishobora gutuma uhagarikirwa gukoresha WhatsApp.
Facebook kandi yatangaje ko nayo abayikoresha bari hagati y’imyaka 13 na 15 bo mu bihugu bya EU, bazajya bakenera uruhushya rw’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bemererwe gukoresha buri kimwe.
Yagize ati “Aba bana bato bazajya bakoresha Facebook ku kigero gito, bafite umupaka mu gusangiza abandi ibyo bashaka ndetse no kwamamaza kugeza ubwo babonye uruhushya rw’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bemererwe gukoresha Facebook yose.”
Kugeza ubu ibindi bigo nka Google, Twitter, Spotify na Snapchat ntibiratangaza uko bizubahiriza amabwiriza mashya ya EU.
BBC yanditse ko imibare y’ikigo kigenzura itangazamakuru cyatangaje mu 2017 kimwe cya gatatu cy’Abongereza bari hagati y’imyaka 12 na 15 bakoresha Whatsapp. Ibi bituma iba iya gatanu mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n’abari muri iki kigero nyuma ya Facebook, Snapchat, Instagram na YouTube.