Buri ntangiriro za buri gihembwe, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) igira gahunda yo guhura n’abanyeshuri n’abakozi bayo, abanyeshuri bagahabwa ubutumwa bw’ingenzi bwihariye nk’urufunguzo n’icyerekezo cy’ibigamijwe baba bari ku ishuri cyangwa buzima busanzwe.
Ubutumwa bw’iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri bwibanze cyane ku kamaro ko gukoresha ururimi rw’Icyongereza n’ikoranabuhanga, nka bimwe mu bizafasha abanyeshuri mu buzima bwabo ndetse no mu iterambere ry’igihugu.
Ubwo Prof.Dr Rwigamba Balinda, Perezida wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ari na we wayishinze, yaganirizaga abanyeshuli kuwa mbere tariki ya 23 Mata 2018 yagize ati “Igihugu cyacu kiri mu miryango itandukanye ikoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse ni narwo rukoreshwa mu itangwa ry’amasomo mu Rwanda. Tugomba rero nka Kaminuza gukomeza guharanira kuba indashyikirwa dukoresha uru rurimi ndetse n’ikoranabuhanga cyane cyane ko abarimu babifitiye inararibonye n’ibikoresho bikenewe byose bihari”.
Rwigamba kandi yasabye mu buryo bw’umwihariko ubuyobozi n’abakozi kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’Icyongereza n’ikoranabuhanga muri serivisi zose zitangwa na Kaminuza.
Abanyeshuri basobanuriwe ko Icyongereza ndetse n’ikoranabuhanga biri mu nkingi za mwamba mu kubaka uburezi bufite ireme muri iyi Kaminuza.
Prof. Dr Rwigamba yibukije abanyeshuri ko nk’abantu bahabwa ubumenyi butandukanye bitezweho gufasha igihugu mu minsi iri imbere mu ngeri zirimo ubutwererane, ubuhahirane n’ibindi, kandi ko bi bitagerwaho mu gihe Icyongereza n’Ikoranabuhanga byasigara inyuma.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Yigenga ya Kigali, Dr Sekibibi Ezechiel, yabwiye IGIHE ko iyi Kaminuza yaje ku mwanya wa mbere muri Kaminuza zigenga mu Rwanda mu gikorwa cyo gushyira mu myanya Kaminuza mu bijyanye n’ireme ry’uburezi kandi ko iriho ikora ibishoboka byose ngo ikomeze kubaka ireme ry’uburezi ku rwego ruhanitse, kugira ngo abaharangiza barusheho guhangana ku isoko ry’umurimo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Afurika, n’Isi yose muri rusange.
Yongeyeho ko kuba u Rwanda rukomeza kwakira kandi ruteganya kuzakira inama zikomeye harimo n’iteganyijwe mu 2020 izahuza ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), ari amahirwe abanyarwanda bafite babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu kandi ko agomba kubyazwa umusaruro.
Yagize ati “Nubwo iki gikorwa cyo gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwigisha no gukoresha Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari umurongo mugari duhabwa na Minisiteri y’Uburezi, birunganirana na gahunda dusanganywe, kuko abanyeshuri bafite amatsinda mato agamije guteza imbere Icyongereza n’ikoranabuhanga kandi ajya yegukana ibihembo mu marushanwa Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK ihuriramo n’izindi Kaminuza zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba”.
Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ULK ifite mudasobwa zihagije ku banyeshuri bose bayigamo kandi bafite murandasi (internet) ikoresha umurongo mugari. Iyi Kaminuza yanashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize no gutanga serivisi ku banyeshuri n’abayigana aho baba bari hose.
Umunyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali Nadine Ingabire yagize ati “Dushimishwa cyane n’uburyo butandukanye Kaminuza yacu igenda idushyiriraho budufasha gusobanukirwa no kumenya gukoresha ururimi rw’Icyongereza n’ikoranabuhanga. Ibi bidufasha kurangiza amasomo twifitiye icyizere no guhangana ku isoko ry’umurimo tutikandagira ”.
Umuyobozi w’Ishami ryita ku iterambere ry’indimi muri ULK , Jean Baptiste Manirakiza yabwiye IGIHE ko biteguye neza gukomeza guteza imbere ururimi rw’Icyongereza bifashishije ibikoresho bigezweho bafite bituma umunyeshuri abasha kumva, kuvuga, gusoma ndetse no kwandika ururimi rw’Icyongereza mu buryo bumworoheye.
Jean Claude Ishimwe uhuza ibikorwa by’amatsinda agamije guteza imbere Ikoranabuhanga mu banyeshuri, yavuze ko abanyeshuri bahimbye Porogaramu yitwa e-Claim ishobora kwifashishwa nk’umuyoboro uhuza umuyobozi n’abanyeshuri, uwaba afite ikibazo akakibaza yifashishije iyo porogaramu kandi akaba yabona igisubizo atiriwe akubita amaguru ajya ku biro by’uwo muyobozi.