• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»ULK yibukije abanyeshuri ko Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari inkingi mwikorezi mu iterambere

ULK yibukije abanyeshuri ko Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari inkingi mwikorezi mu iterambere

Ubwanditsi 27 Apr 2018 Mu Rwanda

Buri ntangiriro za buri gihembwe, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) igira gahunda yo guhura n’abanyeshuri n’abakozi bayo, abanyeshuri bagahabwa ubutumwa bw’ingenzi bwihariye nk’urufunguzo n’icyerekezo cy’ibigamijwe baba bari ku ishuri cyangwa buzima busanzwe.

Ubutumwa bw’iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri bwibanze cyane ku kamaro ko gukoresha ururimi rw’Icyongereza n’ikoranabuhanga, nka bimwe mu bizafasha abanyeshuri mu buzima bwabo ndetse no mu iterambere ry’igihugu.

Ubwo Prof.Dr Rwigamba Balinda, Perezida wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ari na we wayishinze, yaganirizaga abanyeshuli kuwa mbere tariki ya 23 Mata 2018 yagize ati “Igihugu cyacu kiri mu miryango itandukanye ikoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse ni narwo rukoreshwa mu itangwa ry’amasomo mu Rwanda. Tugomba rero nka Kaminuza gukomeza guharanira kuba indashyikirwa dukoresha uru rurimi ndetse n’ikoranabuhanga cyane cyane ko abarimu babifitiye inararibonye n’ibikoresho bikenewe byose bihari”.

Rwigamba kandi yasabye mu buryo bw’umwihariko ubuyobozi n’abakozi kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’Icyongereza n’ikoranabuhanga muri serivisi zose zitangwa na Kaminuza.

Abanyeshuri basobanuriwe ko Icyongereza ndetse n’ikoranabuhanga biri mu nkingi za mwamba mu kubaka uburezi bufite ireme muri iyi Kaminuza.

Prof. Dr Rwigamba yibukije abanyeshuri ko nk’abantu bahabwa ubumenyi butandukanye bitezweho gufasha igihugu mu minsi iri imbere mu ngeri zirimo ubutwererane, ubuhahirane n’ibindi, kandi ko bi bitagerwaho mu gihe Icyongereza n’Ikoranabuhanga byasigara inyuma.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Yigenga ya Kigali, Dr Sekibibi Ezechiel, yabwiye IGIHE ko iyi Kaminuza yaje ku mwanya wa mbere muri Kaminuza zigenga mu Rwanda mu gikorwa cyo gushyira mu myanya Kaminuza mu bijyanye n’ireme ry’uburezi kandi ko iriho ikora ibishoboka byose ngo ikomeze kubaka ireme ry’uburezi ku rwego ruhanitse, kugira ngo abaharangiza barusheho guhangana ku isoko ry’umurimo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Afurika, n’Isi yose muri rusange.

Yongeyeho ko kuba u Rwanda rukomeza kwakira kandi ruteganya kuzakira inama zikomeye harimo n’iteganyijwe mu 2020 izahuza ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), ari amahirwe abanyarwanda bafite babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu kandi ko agomba kubyazwa umusaruro.

Yagize ati “Nubwo iki gikorwa cyo gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwigisha no gukoresha Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari umurongo mugari duhabwa na Minisiteri y’Uburezi, birunganirana na gahunda dusanganywe, kuko abanyeshuri bafite amatsinda mato agamije guteza imbere Icyongereza n’ikoranabuhanga kandi ajya yegukana ibihembo mu marushanwa Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK ihuriramo n’izindi Kaminuza zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba”.

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ULK ifite mudasobwa zihagije ku banyeshuri bose bayigamo kandi bafite murandasi (internet) ikoresha umurongo mugari. Iyi Kaminuza yanashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize no gutanga serivisi ku banyeshuri n’abayigana aho baba bari hose.

Umunyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali Nadine Ingabire yagize ati “Dushimishwa cyane n’uburyo butandukanye Kaminuza yacu igenda idushyiriraho budufasha gusobanukirwa no kumenya gukoresha ururimi rw’Icyongereza n’ikoranabuhanga. Ibi bidufasha kurangiza amasomo twifitiye icyizere no guhangana ku isoko ry’umurimo tutikandagira ”.

Umuyobozi w’Ishami ryita ku iterambere ry’indimi muri ULK , Jean Baptiste Manirakiza yabwiye IGIHE ko biteguye neza gukomeza guteza imbere ururimi rw’Icyongereza bifashishije ibikoresho bigezweho bafite bituma umunyeshuri abasha kumva, kuvuga, gusoma ndetse no kwandika ururimi rw’Icyongereza mu buryo bumworoheye.

Jean Claude Ishimwe uhuza ibikorwa by’amatsinda agamije guteza imbere Ikoranabuhanga mu banyeshuri, yavuze ko abanyeshuri bahimbye Porogaramu yitwa e-Claim ishobora kwifashishwa nk’umuyoboro uhuza umuyobozi n’abanyeshuri, uwaba afite ikibazo akakibaza yifashishije iyo porogaramu kandi akaba yabona igisubizo atiriwe akubita amaguru ajya ku biro by’uwo muyobozi.

2018-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

Ubwanditsi 11 Jan 2022
Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Ubwanditsi 09 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG
Amakuru

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )
Mu Rwanda

Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Ikinyoma cya Major  Rutayomba  Theogene  na  Rado Itahuka cyakubiswe   kitarenze umutaru  ( Yavuguruwe )
ITOHOZA

Ikinyoma cya Major Rutayomba Theogene na Rado Itahuka cyakubiswe kitarenze umutaru ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 17 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru