• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Ubwanditsi 29 Apr 2018 Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2018, Abanye Congo benshi bari bakoraniye mu cyumba cy’inama cya Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, bagirana ibiganiro na Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo banye –Congo bari baturutse imihanda yose, barimo ababa mu Rwanda, muri Uganda, i Burundi n’abo muri RDC mu Ntara zitandukanye. Baje kwakira Katumbi iri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Ibrahim Governance Weekend’.

Ubwo yageraga kuri Saint Paul yasanze bamwiteguye bikomeye, aho bari bambaye imyenda banafite ibyapa byanditseho ko ari we bifuza kuzababera Umukuru w’igihugu.

Mu butumwa yagejeje kuri iyo mbaga, Moïse Katumbi yeruye ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu Kuboza 2018.

Nyuma y’ibyo biganiro, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Mwakoze cyane amatsinda y’Abanye – Congo ahagarariye abandi yaturutse i Goma, Bukavu, Beni, Uvira, mu Rwanda, i Burundi na Uganda kuba mwaje muri benshi tukabonana. Dufatanyije tuzatsinda.”

Katumbi uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Kabila ariwe mpamvu y’umutekano muke uri muri RDC, biturutse ahanini ku kugundira ubutegetsi akanga ko habaho amatora ytwaje impamvu z’ibinyoma.

Nyuma y’uko amatora asubitswe inshuro ebyiri muri RDC, andi ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze ebyiri.

Moïse Katumbi w’imyaka 54, kuva 2007 yabaye Guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, avaho yeguye mu 2015.

Akigera kuri Saint Paul, Moïse Katumbi yakirijwe indabo

Moïse Katumbi asuhuza imbaga y’Abanye- Congo bamwakiriye i Kigali

Abanye – Congo baba mu Rwanda bahaye ikaze Moïse Katumbi

Bari babukereye baje kwakira Moïse Katumbi bifuza ko azayobora RDC

Icyumba cy’inama cya Saint Paul cyari cyakubise cyuzuye

Ubwo hategurwaga icyumba cy’inama cya Saint Paul cyakiriwemo Moïse Katumbi

2018-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Ubwanditsi 16 Apr 2017
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 09 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe
Amakuru

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Ubwanditsi 09 Jan 2023
Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano
Amakuru

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Ubwanditsi 09 Dec 2025
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu
Amakuru

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Ubwanditsi 23 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru