Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari amatariki agenda agaruka mu mitwe y’Abanyarwanda. Ku wa 30 Mata 1994, ni umunsi utazibagirana, nibwo Radiyo RTLM yatangaje ko Abatutsi boze bazaba bishwe mbere y’uko Perezida ashyingurwa.
Radiyo RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bashize mu gihugu, bitarenze itariki ya 5 Gicurasi 1994, umunsi Perezida Juvenal Habyarimana wari wishwe ku ya 6 Mata 1994, yagombaga gushyingurwaho.
Nk’uko Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter ibitangaza, ngo kuri iyi tariki kandi, ngo abana 21 bari kumwe n’abakozi 13 b’Umuryango utabara imbabare, biciwe n’Interahamwe i Butare.
Abatutsi benshi bari bahungiye ku musozi wa Karama, mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza , babanje kwirwanaho, nyuma baza kwicwa n’abasirikare baturutse i Butare n’abajandarume bavuye i Nyanza, bakoresheje imbunda.
Interahamwe zagabye ibitero mu rufunzo rw’imigeze ya Nyabarongo n’Akagera, zishakisha Abatutsi bihishemo n’ababa bararokotse ubwicanyi bwo muri kiliziya ya Ntarama, babahigisha imbwa, abo bavumbuye bakabica bakabaroha mu migezi.
Abatutsi bagera ku 100, biciwe i Kavumu, mu Murenge wa Mbuye muri Ruhango . Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umujyi wa Rusumo, zirukanamo ingabo za Leta y’abicanyi.
Kuri iyi tariki ya 30 Mata 1994, hishwe Abatutsi benshi kuri Paruwase ya Mibirizi i Cyangugu.
BB
reba nka batutsi bariwe niyo mpyisi y umugore ngo ni bemeriki!!!!!!