• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»30 Mata 1994, RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bishwe mbere y’uko Perezida Habyarimana ashyingurwa
Valerie Bemeriki yakatiwe kurangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza

30 Mata 1994, RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bishwe mbere y’uko Perezida Habyarimana ashyingurwa

Editorial 30 Apr 2018 Mu Rwanda

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari amatariki agenda agaruka mu mitwe y’Abanyarwanda.  Ku wa 30 Mata 1994, ni umunsi utazibagirana, nibwo Radiyo RTLM yatangaje ko Abatutsi boze bazaba bishwe mbere y’uko Perezida ashyingurwa.

Radiyo RTLM yatangaje ko Abatutsi bose bazaba bashize mu gihugu, bitarenze itariki ya 5 Gicurasi 1994, umunsi Perezida Juvenal Habyarimana wari wishwe ku ya 6 Mata 1994, yagombaga gushyingurwaho.

Nk’uko Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter ibitangaza, ngo kuri iyi tariki kandi, ngo abana 21 bari kumwe n’abakozi 13 b’Umuryango utabara imbabare, biciwe n’Interahamwe i Butare.

Abatutsi benshi bari bahungiye ku musozi wa Karama, mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza  , babanje kwirwanaho, nyuma baza kwicwa n’abasirikare baturutse i Butare n’abajandarume bavuye i Nyanza, bakoresheje imbunda.

Interahamwe zagabye ibitero mu rufunzo rw’imigeze ya Nyabarongo n’Akagera, zishakisha Abatutsi bihishemo n’ababa bararokotse ubwicanyi bwo muri kiliziya ya Ntarama, babahigisha imbwa, abo bavumbuye bakabica bakabaroha mu migezi.

Abatutsi bagera ku 100, biciwe i Kavumu, mu Murenge wa Mbuye muri Ruhango . Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umujyi wa Rusumo, zirukanamo ingabo za Leta y’abicanyi.

Kuri iyi tariki ya 30 Mata 1994, hishwe Abatutsi benshi kuri Paruwase ya Mibirizi i Cyangugu.

2018-04-30
Editorial

IZINDI NKURU

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Editorial 04 Dec 2017
Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Editorial 01 Jul 2017
APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

Editorial 29 Apr 2021
Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Editorial 08 Feb 2022

Igitekerezo kimwe

  1. BB
    April 30, 20189:14 am -

    reba nka batutsi bariwe niyo mpyisi y umugore ngo ni bemeriki!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply to BB Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na Rayon Sports zigiye gucungira kuri shampiyona, nyuma yaho byanze ku rwego rwa Afurika
Amakuru

APR FC na Rayon Sports zigiye gucungira kuri shampiyona, nyuma yaho byanze ku rwego rwa Afurika

Editorial 02 Oct 2023
Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa  :  Umukwabu wa ba maneko  barimo gufata abanyarwanda babita  intasi
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa : Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi

Editorial 04 Dec 2017
Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Editorial 23 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru