• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

Ubwanditsi 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu mwaka ushije 2016 Leta y’ u Rwanda yemeje Igiswahili nk’ururimi rwa kane rugomba gukoreshwa mu buzima bw’umunyarwanda. Kuva icyi cyemezo cyafatwa, abanyarwanda ndetse nabandi bose bakunda Igiswahili n’u Rwanda muri rusange ntabwo barasobanukirwa neza impamvu, uburyo, imiterere ndetse nukuntu icyo cyifuzo cyagerwaho n’igihe cyajya mu bikorwa ngo kibe impamo.

Abanyarwanda bamenyereye ko “imvugo ariyo ngiro” kandi nkuko biri mu ndirimbo yubahiriza igihugu bati “Ijabo ryawe riguhe ijambo”.

Abakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda haba mu karere rurimo cyangwa amahanga bemeza ko Perezida Paul Kagame afatwa nk’umukuru w’igihugu w’intangarugero muri byinshi no gushyira mu bikorwa icyo yavuze cyangwa yiyemeje, bemeza ko mu gihe gito Igiswahili mu Rwanda kizabera urugero rwiza ibindi bihugu mu bwisanzure bw’akarere k’umuryango w’ibihugu bya Afurika yuburasirazuba (EAC) na Afurika yose muri rusange ifata ururimi rw’Igiswahili nk’indangamuntu n’indangagaciro ye, mu kwiteza imbere mu buhahirane, mu bwisanzure, mu mibereho ya buri munsi, akazi, uburezi, ubucuruzi, ubukerarugendo nibindi abantu bahuriraho mu buzima.

Iki gikorwa rero cyo guteza imbere imikoreshereze y’ururimi mu Rwanda, mu karere no muri Afurika ntikigomba gucecekwa cyangwa ngo abantu bakibazeho byinshi bategereje ahubwo kigomba kuva mu madosiye, mu mvugo kikajya mu ngiro kugira ngo kigeze abanyarwanda ku iterambere n’ubwisanzure mu gihugu no mu karere kose.

Inshingano cyangwa ibikorwa byashingirwaho n’ibyagaragajwe mu bushakashatsi mu byindimi n’imyumvire y’abantu ni ibi bikurikira:

Gushyiraho itegeko rigasohoka mu igazeti ya Leta

Gukoresha ibiganiro mbwirwaruhame ku maradiyo, Televiziyo n’ibinyamakuru mu gusobanurira abanyarwanda inyungu n’impamvu zo kwiga no kumenya urwo rurimi.
Gushyiraho Komisiyo y’igihugu ishinzwe Igiswahili yo kumenyekanisha, gukangurira, gutegura no guteza imbere imyigire n’imikoreshereze y’urwo rurimi ku banyarwanda bose, abakuru n’abato, abize n’abatarize, mu mijyi no mu byaro n’ibindi…

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa icyo cyemezo cya Leta gifashwe hari ibimaze gukorwa n’abantu ku giti cyabo bafite ubushake bwo gukorera igihugu n’abanyarwanda mu guteza imbere umuco, imyumvire, ururimi, ubufatanye n’ubwisanzure bwo mu karere n’iterambere rirambye ry’abanyarwanda nubwo Leta itaratanga icyerekezo gitomoye muri urwo rugamba, hari abafashe iya mbere bakaba bamaze gushyiraho:

Ihuriro ry’abanyamakuru bakoresha Igiswahili mu Rwanda.

Ihuriro ry’abarimu bigisha Igiswahili mu mashuli yisumbuye na za kaminuza.
Ubufatanye hagati y’umukomiseri w’umukorerabushake wa Komisiyo nyafurika y’indimi (ACALAN) na Kaminuza y’ubukerarugendo n’ubucuruzi (UTB), kwigisha ingeri zitandukanye n’abandi.

Gahunda zo kwandika ibitabo n’izindi mfashanyigisho n’ibindi…

Hari byinshi byavugiwe kandi birimo gukorwa mu mahuriro y’abanyeshuli n’abafatanyabikorwa n’impuguke mu by’ururimi rw’Igiswahili nka:

CHAUKIDU: Chama cha Ukuzaji wa Kiswahili Ulimwenguni (World Kiswahili development Association).

ACALAN: African Academy of Languages
EAKC: East African Kiswahili Commissioner
Bayreuth Kiswahili Colloquium (Germany)

Hari kandi igitekerezo cyo guhuza abafatanyabikorwa n’abakoresha Igiswahili bagahurizwa hamwe bakaganira ku cyakorwa ngo icyo cyemezo cya Leta cy’Igiswahili n’imikoreshereze yacyo ishyirwe mu bikorwa kibere Akarere n’amahanga urugero nkuko impuguke y’umunyakenya Prof. Ken Walibora, uzwi cyane mu karere kubera ubwanditsi n’ubunyamakuru yanditse muri The East African ati “mwitegure urugero rw’Igiswahili mu Rwanda ati kizakizwa no gutezwa imbere mu karere kose n’umugabo w’icyitegererezo mu buyobozi bwa Afurika Paul Kagame”.

Ni byiza ko abatuye akarere k’umugabane wa Afurika batega amaso kuri icyo cyemezo cyafashwe n’u Rwanda ku bijyanye n’Igiswahili ariko ni byiza ko nkuko uwahoze ari Perezida wa Amerika John Kennedy yavuze ati “Mbere yuko ubaza icyo Leta ikora, banza wibaze wowe ubwawe icyo wikorera nicyo ukorera bagenzi bawe”.

Reka buri wese akangukire no gukangurira mugenzi we ibyiza byo kwiga no kumenya gukoresha ururimi rw’Igiswahili mu iterambere ry’u Rwanda, Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) na Afurika muri rusange.

Karibuni tujifunze Kiswahili kwa maendeleo endelevu.

-7330.jpg

Prof. Pacifique Malonga
Umushakashatsi mu by’indimi n’umunyamakuru wigenga.
E-mail: becos1@yahoo.fr

2017-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 19 Jul 2016
Umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi yitabye Imana

Umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Rugema yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda
Mu Mahanga

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?
ITOHOZA

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?

Ubwanditsi 23 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru