Ku wa 18 Mata 2018, nibwo humvikanye mu bitangazamakuru inkuru y’umurundikazi , wagizwe umunyarwandakazi kungufu , Nkomeza Christine wari wahawe amasaha 48 ngo abe yavuye ku butaka bw’u Burundi, uyu murundikazi yaje gutwarwa kungufu n’imodoka z’iperereza , agezwa k’ umupaka wa Ruhwa , uhana imbibe n’u Rwanda maze yanga kwinjira mu Rwanda , atera induru avuga ko ari umurundikazi wirukanwe mu gihugu cye ndetse agaragaza n’ibyangombwa bye, nyuma rero yo kuburirwa irengero ubu amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko uyu mugore yafashwe akaba afungiye muri gereza ya Mpimba iherereye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Nkomeza Christine yari yahawe amasaha 48, havugwa ko ari ku mpamvu zijyanye n’umutekano w’igihugu cy’u Burundi, yashinjwaga kuba intasi y’u Rwanda.
Ku wa 18 Mata 2018, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari yasohoye itangazo isaba Christine kuva mu Burundi bitarenze amasaha 48, ashinjwa gukora amasengesho muri icyo gihugu rwihishwa ndetse no gukorana bya hafi n’abanyamahanga, ibyo ngo bikaba bibangamira umutekano w’igihugu.
Amakuru agera kuri Rushyashya, avuga ko uyu mugore yafashwe ku wa Gatanu itariki ya 27 Mata 2018, nyuma yo kwanga kujya mu Rwanda, akaba yarafashwe ari mu Mujyi wa Bujumbura, ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mpimba iri muri uwo mujyi.