Guhenda kw’ibikoresho byifashishwa mu gupima ubuhehere bw’imyaka ni kimwe mu bibazo by’ingutu byari byugarije abahinzi bato, ndetse bikabatera igihombo igihe bagiye kugurisha umusaruro wabo n’abanyenganda bakinubira ko utujuje ibipimo bisabwa kugira ngo mu gihe uhunitswwe ntiwangirike.
Mu gushakira umuti ibi bibazo, abashakashatsi mu by’ubuhinzi bo muri University of California Davis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakora ikoranabuhanga ryiswe ‘Drycard’, rifasha kumenya niba koko umusaruro w’ibigori n’ibindi binyampeke wumye neza ku buryo igihe uhunitswe utazana uruhumbu n’ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’inyamaswa.
Drycard yamaze no kugezwa mu Rwanda yifitemo agakoresho kerekana uko ubuhehere mu myaka bungana hakoreshejwe amabara yihinduranya, ku buryo byoroha kumenya ikigero cy’ubuhehere mu musaruro ugiye guhunikwa.
Mu gupima ubuhehere bw’umusaruro ukoresheje aka gakoresho kameze nk’ikarita, bisaba kubanza gushyira umusaruro wawe mu kintu gifunze ubundi ukakarambikamo. Nyuma y’iminota iri hagati ya 30-60 gahita kakwereka uko ubuhehere buhagaze.
Iyo kagaragaje ibara ry’iroza (pink) biba bisobanuye ko imyaka ikonje cyane ku buryo itahunikwa, mu gihe ibara ry’ubururu cyangwa ikijuju risobanura ko yumye ku buryo buhagije. Kugira ngo ubone igisubizo cyizewe kurushaho bisaba gutegereza amasaha abiri.
Ubwo ‘Drycard’ yegukanaga igihembo cya mbere mu imurikabikorwa ku ikoranabuhanga mu kurwanya iyangirika ry’umusaruro ryabereye muri Kenya umwaka ushize, Dr Elizabeth Mitcham uyobora itsinda rihanga udushya mu bijyanye n’ubuhinzi muri kaminuza ya UC Davis, yavuze ko icyo bifuza ari uko rigera ku bahinzi by’umwihariko abaterwaga igihombo no kutamenya ubuhehere mu musaruro waryo.
Ikigo Agrifood Business Consulting Ltd gitanga Drycard mu Rwanda gikorera mu Karere ka Bugesera kivuga intego ari uko iri koranabuhanga rigera mu bahinzi bari hirya no hino mu gihugu binyuze mu makoperative atandukanye bibumbiyemo.
Uretse mu Rwanda DryCard ikoreshwa mu bindi bihugu birimo Tanzania, Kenya, Sierre Leone na Guatemala.