Inama Nkuru y’abaganga bo muri Sudani y’Epfo (South Sudan’s General Medical Council) yahakanye ko perezida w’iki gihugu, Salva Kiir arwaye ndetse iburira abaganga ibasaba kwirinda icyo yise gushaka kwanduza isura y’umukuru w’igihugu. Ni nyuma y’aho umuganga ufite n’ubwenegihugu bwa Canada avuze ko igihugu kiyobowe mu buryo budahwitse kandi perezida Kiir ngo yitandukanyije n’abajyanama be n’abasirikare bakuru.
Uyu muganga, Dr Mawien Akot, Umunya- Sudani y’Epfo ufite n’ubwenegihugu bwa Canada, yari aherutse gutangaza ko perezida Salva Kiir ashobora kuba atekereza ariko hari ibintu ashobora kuba bimukoresha.
Uyu muganga ati: “Mvura benshi mu bajenerali kandi abenshi muri bo bararwaye cyane. N’iyo perezida agaragaye mu ruhame, ntabwo aba ameze neza mu ntekerezo no mu buryo agaragara.”
Uyu muganga yakomeje agira ati: “Perezida ntabwo ari mu bushobozi bwe bwo mu mutwe no ku mubiri ku buryo yayobora igihugu. Ibyo avuga ntabwo ari amagambo ye.”
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ikomeza ivuga ko umukuru w’inama nkuru y’igihugu y’abaganga muri Sudani y’Epfo, Prof Joh Adwok, yahise ahakana ko Dr Mawien yigeze aba umuganga wa perezidansi.
Dr Adwok avuga ko atigeze abona cyangwa ngo ahure na Dr Mawien uvuga ko yari umuganga wihariye wa perezida Salva kiir, kandi yarakoranye bya hafi n’itsinda rishinzwe kuvura umukuru w’igihugu (Presidential Medical Unit) nk’umu-consultant kuva ryashingwa.
Yagize ati: “Mu by’ukuri namenye kandi nkorana n’abaganga bose n’abakuru b’iri tsinda imyaka myinshi. Sinibuka uwitwa Dr Mawien keretse niba hari irindi tsinda rishinzwe kuvura umukuru w’igihugu (PMU) ntazi.”
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko perezida Salva kiir aherutse kunyuzwa mu bitaro bya Juba na Khartoum agiye kwivuza byihutirwa. Yakomeje ariko imirimo ye irimo kuyobora inama ya cabinet, kuyobora ibikorwa bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu ndetse no kubonana na bimwe mu bikomerezwa by’abanyamahanga.
Dr Adwok akaba avuga ko bibabaje kubona umwuga wabo wiyubashye uri gushorwa mu kibuga cya politiki hirengagijwe indahiro baba barakoze nk’abaganga.
Yamaganye icyo yise imyitwarire mibi itari iya kinyamwuga bya Dr Mawien ngo niba koko ari umuganga ukora muri Sudani y’Epfo, aboneraho kumugira inama yo kuva mu mwuga w’u buganga akajya kwikorera politiki.
Nubwo bimeze gutyo, ngo ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Sudani y’Epfo bwiganjemo abasirikare bakuru bo ku rwego rwa general bageze mu zabukuru kandi koko bafite ibibazo by’uburwayi. Mu minsi ishize, uwari umugaba mukuru w’ingabo wirukanwe, Gen Paul Malong aherutse kwakirwa mu bitaro bya Nairobi, mu gihe uwari wamusimbuye nawe aherutse gupfira mu Bitaro by’I Cairo nawe azize uburwayi.