• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu

Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu

Editorial 07 May 2018 HIRYA NO HINO

Inama Nkuru y’abaganga bo muri Sudani y’Epfo (South Sudan’s General Medical Council) yahakanye ko perezida w’iki gihugu, Salva Kiir arwaye ndetse iburira abaganga ibasaba kwirinda icyo yise gushaka kwanduza isura y’umukuru w’igihugu. Ni nyuma y’aho umuganga ufite n’ubwenegihugu bwa Canada avuze ko igihugu kiyobowe mu buryo budahwitse kandi perezida Kiir ngo yitandukanyije n’abajyanama be n’abasirikare bakuru.

Uyu muganga, Dr Mawien Akot, Umunya- Sudani y’Epfo ufite n’ubwenegihugu bwa Canada, yari aherutse gutangaza ko perezida Salva Kiir ashobora kuba atekereza ariko hari ibintu ashobora kuba bimukoresha.

Uyu muganga ati: “Mvura benshi mu bajenerali kandi abenshi muri bo bararwaye cyane. N’iyo perezida agaragaye mu ruhame, ntabwo aba ameze neza mu ntekerezo no mu buryo agaragara.”

Uyu muganga yakomeje agira ati: “Perezida ntabwo ari mu bushobozi bwe bwo mu mutwe no ku mubiri ku buryo yayobora igihugu. Ibyo avuga ntabwo ari amagambo ye.”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ikomeza ivuga ko umukuru w’inama nkuru y’igihugu y’abaganga muri Sudani y’Epfo, Prof Joh Adwok, yahise ahakana ko Dr Mawien yigeze aba umuganga wa perezidansi.

Dr Adwok avuga ko atigeze abona cyangwa ngo ahure na Dr Mawien uvuga ko yari umuganga wihariye wa perezida Salva kiir, kandi yarakoranye bya hafi n’itsinda rishinzwe kuvura umukuru w’igihugu (Presidential Medical Unit) nk’umu-consultant kuva ryashingwa.

Yagize ati: “Mu by’ukuri namenye kandi nkorana n’abaganga bose n’abakuru b’iri tsinda imyaka myinshi. Sinibuka uwitwa Dr Mawien keretse niba hari irindi tsinda rishinzwe kuvura umukuru w’igihugu (PMU) ntazi.”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko perezida Salva kiir aherutse kunyuzwa mu bitaro bya Juba na Khartoum agiye kwivuza byihutirwa. Yakomeje ariko imirimo ye irimo kuyobora inama ya cabinet, kuyobora ibikorwa bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu ndetse no kubonana na bimwe mu bikomerezwa by’abanyamahanga.

Dr Adwok akaba avuga ko bibabaje kubona umwuga wabo wiyubashye uri gushorwa mu kibuga cya politiki hirengagijwe indahiro baba barakoze nk’abaganga.

Yamaganye icyo yise imyitwarire mibi itari iya kinyamwuga bya Dr Mawien ngo niba koko ari umuganga ukora muri Sudani y’Epfo, aboneraho kumugira inama yo kuva mu mwuga w’u buganga akajya kwikorera politiki.

Nubwo bimeze gutyo, ngo ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Sudani y’Epfo bwiganjemo abasirikare bakuru bo ku rwego rwa general bageze mu zabukuru kandi koko bafite ibibazo by’uburwayi. Mu minsi ishize, uwari umugaba mukuru w’ingabo wirukanwe, Gen Paul Malong aherutse kwakirwa mu bitaro bya Nairobi, mu gihe uwari wamusimbuye nawe aherutse gupfira mu Bitaro by’I Cairo nawe azize uburwayi.

 

2018-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Editorial 12 Mar 2018
Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Editorial 27 Mar 2020
Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Editorial 23 Jun 2019
Uganda: Abanyaburayi babiri basanzwe bapfiriye mu mahoteli 2 akomeye muri Kampala

Uganda: Abanyaburayi babiri basanzwe bapfiriye mu mahoteli 2 akomeye muri Kampala

Editorial 11 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu
Amakuru

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Editorial 26 Oct 2024
Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13
Amakuru

Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13

Editorial 08 Nov 2024
Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda

Editorial 20 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru