Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ategerejweho kwiyamamaza ku mwanya w’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, mu Ukwakira aho yaba ahanganye na Michaëlle Jean ukomoka muri Canada.
Kwiyamamaza kwa Mushikiwabo ku buyobozi bw’uyu muryango ubarizwamo ibihugu 84 by’ibinyamuryango, bivugwa ko ari gahunda ishyigikiwe n’u Bufaransa.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko Louise Mushikiwabo ategerejweho kuzatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu Nteko Rusange ya 17 yawo izabera muri Yerevan (Armenia) kuva ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.
Iki kinyamakuru cyanditse ko amakuru ajyanye n’iyi kandidatire yemejwe n’abayobozi bakuru bo mu Bufaransa ndetse n’abandi bo mu bihugu bibiri by’ibinyamuryango bya OIF byo ku mugabane wa Afurika.
Bivugwa ko umunya-Canada, Michaëlle Jean, watowe mu Ugushyingo 2014 bigoye ko yabona ubwiganze bw’amajwi mu bihugu bigize uyu muryango.
Mu gihe Michaëlle yemerewe kongera kwiyamamariza indi manda y’imyaka ine, ngo u Bufaransa bushobora kuba bwarashatse umuntu bahanganira uyu mwanya akaba ariyo mpamvu izina rya Mushikiwabo riri ku isonga.
Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa n’u Rwanda bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza aho iki gihugu cyo mu Burengerazuba gishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa ariko, hashize iminsi hari ibimenyetso by’isura nshya y’umubano w’ibihugu byombi kuva aho Emmanuel Macron atorewe kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017. Hari amakuru avuga ko Perezida Kagame anateganya kugirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa ku wa 24 kugeza ku wa 26 Gicurasi aho azaba yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga yitwa VivaTech, igamije guteza imbere ibigo bito muri iyi ngeri. Ni mu gihe yaherukaga kugirira uruzinduko muri iki gihugu mu 2015.
Iki kinyamakuru cyanditse ko kugira ngo iyi gahunda yo kwiyamamiza uyu mwanya ibeho, byakozwe mu buryo bwa dipolomasi binyuze kuri Maroc.
Umwe mu bantu bazi neza iby’aya makuru yatangaje ko kandidatire ya Mushikiwabo iriho hagati ya Perezida Kagame na Macron. Mu gihe u Rwanda rushyigikiwe n’umugabane wose kuri uyu mwanya ndetse n’u Bufaransa, bivugwa ko rufite amahirwe akomeye yo kuba rwabasha gutsinda uyu munya-Canada.
Mushikiwabo ni Umunyarwandakazi w’imyaka 59 uyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuva mu mwaka wa 2009. Azwiho kurengera isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Yigeze gukorera Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD. Mu 2010 yiyamamarije kuba Umunyamabanga Wungirije w’ishami rya Loni rishinzwe abagore UN-Women, ariko uwo mwanya wegukanwa na Michelle Bacheletwigeze kuyobora Chile.
Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2004, ahabwa igihembo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ yahawe na kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies. Mu 2014 Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI nayo yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.