• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

You are at :Home»POLITIKI»Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Editorial 07 Dec 2017 POLITIKI

Nk’uko byari biteganyijwe, inteko nshingamategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA) igomba gutangira imirimo yayo tariki 15 z’uku kwezi ariko muri opozisiyo ya Kenya hari abaharanira yuko byasubikwa bikazaba bikorwa ikindi gihe.

Ubusanzwe abadepite muri EALA bari gutangira imirimo yabo kuwa mbere tariki 05/06/2017 ariko ntibyashoboka kubera yuko Kenya yari itarashoba kubona abo yohereza muri iyo nteko igizwe n’abadepite b’ibihugu  bigize EAC.

Buri gihugu muri bitandatu bigize EAC kigomba kohereza abadepite icyenda muri EALA, kandi iyo nteko ntishobora gutangira imirimo yayo iyo hari igihugu mu bigize umuryango kitarashobora koherezayo abagihagarariye !

Kugeza ubu Kenya yari itarashobora kohereza abayo muri EALA kubera amatora aruhanije icyo gihugu kimazemo iminsi irenze iyakabaye ngombwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kenya yarangije ibibazo by’amatora ihagurukira ikibazo cy’abadepite igomba kohereza muri EALA. Nk’uko byari kuri gahunda inteko nshingamategeko ya Kenya igomba gutora abadepite icyenda bo kohereza muri EALA tariki 14 z’uku kwezi, EALA igatangira imirimo yayo umunsi ukurikiyeho.

Nk’uko byemejwe n’inteko nshingamategeko ya Kenya, imitwe yombi, abadepite icyo gihugu kizohereza muri EALA bazaba baturuka muri Jubilee ya Perezida Uhuru Kenyatta no muri NASA ya Raila Odinga, ikaba ari nayo ikomeye muri opozisiyo.

Ikanama gashinzwe amatora mu nteko nshingamategeko ya Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi kahaye amabwiriza iyo mitwe yombi guhita bohereza amazina y’abantu bifuza kuzatorwamo abadepite bajya muri EALA. Jubilee yasabwe kuzohereza amazina y’abantu 15, inteko ikazatoramo batanu naho NASA ikohereza 12, hagatorwamo bane muri ayo matora y’inteko ateganyijwe tariki 14 z’uku kwezi.

Yaba  muri Jubilee cyangwa NASA barangije kohereza mu nteko amazina y’abo bakandida basabwa ariko amwe mu mashyaka ahuriye muri NASA arasaba inteko nshingamategeko kwima agaciro amazina y’abantu bohererejwe na NASA ngo kuko batoranyijwe mu buryo bw’uzuye uburiganya.

Ford-Kenya ni rimwe mu mashyaka akomeye cyane muri NASA. Umunyamabanga mukuru wayo wungirije, Yasser  Ali Sheikh yandikiye abayobozi b’inteko nshingamategeko imitwe yombi, abasaba yuko tariki 14 batakoresha amatora y’abagomba guserukira Kenya muri EALA kugeza aho NASA izaba yoherereje abakandida batoranyijwe binyuze mu mucyo.

Sheikh akavuga yuko NASA mu gutoranya abo bantu bohererejwe inteko, Ford- Kenya itigeze ibigiramo uruhare. Uko ni nako irindi shyaka rikomeye muri NASA, Chama cha Mashinani, ribivuga.

Ntabwo inteko nshingamategeko irafata icyemezo ku busabe bw’ayo mashyaka yombi yo muri NASA. Uko bimeze ariko n’uko  icyemezo icyo aricyo cyose inteko ya Kenya izafata kizagira ingaruka mbi. Niyemeza yuko koko NASA yohereje abantu batoranyijwe mu buryo bw’uburiganya, igategeka yuko hakoherezwa abandi, Kenya ishobora kongera gutinza EALA gutangira imirimo yayo.

Iyo nteko kandi inavuze yuko uko imitwe ya politike itoranya abantu bitayireba, ikemeza yuko amazina yohererejwe ari ayo, ayo mashyaka atabyishimiye ashobora kujya mu nkiko, hakaba na none hafatwa icyemezo gishobora gutinza EALA gutangira imirimo yayo nk’uko byatindije irahizwa rya Kenyatta ngo atangire imirimo ye nk’umukuru w’igihugu !

Kayumba Casmiry

2017-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Editorial 29 Mar 2018
Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020
Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Editorial 20 Apr 2018
Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Editorial 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru