Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utaramenyekana wishwe agacibwa umutwe umurambo we ugasigwaho ubutumwa bikaba byateye ubwoba abaturage bo muri Zone ya Kinama.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi iravuga ko ubwoba bukigaragara ku maso y’abaturage bo mu gace ka Buhinyuza ko muri Zone ya Kinama mu majyaruguru y’Umurwa mukuru, Bujumbura.
Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 07 Gicurasi 2018, mu murima w’umuceri hagaragaye umurambo w’umusore wambaye ubusa hejuru, ndetse ukaba warasizweho ubutumwa bwateye ubwoba no kwibaza ibibazo byinshi mu baturage.
Ubutumwa bwasizwe kuri uyu murambo nibwo bwateye ubwoba, aho bugira buti: “Urunwa rurahanwa”.
Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko abaturage basanzwe aha birinze nabo kugira byinshi batangaza ahubwo bakagaragaza kwifata no kwitonda mu byo bavuga. Uyu murambo ukaba warahakuwe ujyanwa mu buruhukiro.
Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga, umuvugizi wa polisi, Dismas Manirakiza nawe yemeje aya makuru. Uyu musore ntiyamenyekanye ndetse n’umutwe we waciwe nturaboneka nk’uko inkuru isoza ivuga.