Mu kwezi gutaha, sosiyete y’igihugu ya Djibouti itwara abantu n’ibintu mu ndege, Air Djibouti, izatangiza ingendo zayo hagati y’umujyi wa Djibouti na Kigali.
Iki kizaba kibaye icyerecyezo cya 11 cy’iyi ndegekuva mu 2016 ubwo yongeraga gufungura ibikorwa nyuma y’imyaka 12 yarahagaze kubera ibihombo.
Umuyobozi wa Air Djibouti , Issa Goudi Hadji, yabwiye KT Press ko abayobozi muri Djibouti n’u Rwanda bagiye bagirana inama zigamije koroherezanya mu rujya n’uruza nk’imwe mu ntego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yagize ati “Twagize inama nyinshi none tugiye gutangira gukorera i Kigali mu kwezi gutaha. Hari ubushake bukomeye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, rero nta cyatubuza gushyira mu bikorwa amasezerano yo gufungurirana ikirere.”
Yakomeje avuga ko Air Djibouti yamaze kugura izindi ndege eshanu nshya zizayifasha mu kwagura ingendo zayo.
Air Djibouti izwi nka Red Sea Airlines yashinzwe mu 1963, yegurirwa Leta mu 1977 nyuma y’ubwigenge bw’icyo gihugu.
U Rwanda na Djibouti bifitanye umubano mwiza, dore ko abakuru b’ibihugu byombi bamaze guhura inshuro ebyiri. Perezida Omar Guelleh yasuye u Rwanda mu 2016 naho Perezida Kagame na we asura Djibouti muri Mata 2017.
Mu 2013 Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 buri hafi y’inyanja ngo bwifashishwe mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugu byo ku Isi. Umwaka ushize icyo gihugu cyongeye guha u Rwanda izindi hegitari 40 z’ubutaka.
Muri Werurwe 2016, mu ruzinduko rwa Perezida wa Djibouti Omar Guelleh mu Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo yahaye icyo gihugu hegitari 10 z’ubutaka mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo.