• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018 UBUKERARUGENDO

Mu kwezi gutaha, sosiyete y’igihugu ya Djibouti itwara abantu n’ibintu mu ndege, Air Djibouti, izatangiza ingendo zayo hagati y’umujyi wa Djibouti na Kigali.

Iki kizaba kibaye icyerecyezo cya 11 cy’iyi ndegekuva mu 2016 ubwo yongeraga gufungura ibikorwa nyuma y’imyaka 12 yarahagaze kubera ibihombo.

Umuyobozi wa Air Djibouti , Issa Goudi Hadji, yabwiye KT Press ko abayobozi muri Djibouti n’u Rwanda bagiye bagirana inama zigamije koroherezanya mu rujya n’uruza nk’imwe mu ntego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati “Twagize inama nyinshi none tugiye gutangira gukorera i Kigali mu kwezi gutaha. Hari ubushake bukomeye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, rero nta cyatubuza gushyira mu bikorwa amasezerano yo gufungurirana ikirere.”

Yakomeje avuga ko Air Djibouti yamaze kugura izindi ndege eshanu nshya zizayifasha mu kwagura ingendo zayo.

Air Djibouti izwi nka Red Sea Airlines yashinzwe mu 1963, yegurirwa Leta mu 1977 nyuma y’ubwigenge bw’icyo gihugu.

U Rwanda na Djibouti bifitanye umubano mwiza, dore ko abakuru b’ibihugu byombi bamaze guhura inshuro ebyiri. Perezida Omar Guelleh yasuye u Rwanda mu 2016 naho Perezida Kagame na we asura Djibouti muri Mata 2017.

Mu 2013 Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 buri hafi y’inyanja ngo bwifashishwe mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugu byo ku Isi. Umwaka ushize icyo gihugu cyongeye guha u Rwanda izindi hegitari 40 z’ubutaka.

Muri Werurwe 2016, mu ruzinduko rwa Perezida wa Djibouti Omar Guelleh mu Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo yahaye icyo gihugu hegitari 10 z’ubutaka mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo.

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Ubwanditsi 07 Jan 2019
Abanyarwanda bajya muri Congo-Brazzaville bazajya bahererwa viza ku mipaka

Abanyarwanda bajya muri Congo-Brazzaville bazajya bahererwa viza ku mipaka

Ubwanditsi 17 Oct 2018
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Ubwanditsi 26 Dec 2019
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka
POLITIKI

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye
INKURU NYAMUKURU

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Umunya – Eritrea, Merhawi Kudus, niwe wegukanye Tour du Rwanda 2019
IMIKINO

Umunya – Eritrea, Merhawi Kudus, niwe wegukanye Tour du Rwanda 2019

Ubwanditsi 03 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru