Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, akaba aherutse gutangaza ko yahunze igihugu nyuma y’uko yakurikiranwagaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakishaga ibyangombwa byaherekeza kandidatire ye.
Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko babasinyiye harimo amazina y’abapfuye.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Gicurusi 2018, nibwo Mwenedata Gilbert yatangarije abamukurikira ku mbugankoranyambaga ko umwaka ushize aribwo yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko nti bimukuindire kubera impamvu zitaturutse ku bamushigikiye cyangwa kuri we ubwe.
Mu magambo ye menshi yiganjemo gusebya cyane leta ya Kigali no kugaragaza ko hari akarengane we ubwe n’abari bamushyigikiye mu gihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nibyo yagarutseho cyane gusa asoza avuga ko atazahagarika ibikorwa bya Politiki agaragaza ko batemeranya n’ubtegetsi buriho mu Rwanda bwatowe n’abaturage nubwo atavuze inzira nshya azakoresha ngo agere ku butegetsi.
Sharon A.
Ni mwicecekere, ntacyo mushobora kubona Murega Gilbert Mwene data, ari imbere y Imana cyangwa se abantu BAZIMA.
NIYO mwatekinika gute nta BYAHA mwamubonaho . Ni Inyangamugayo bya Kavukire, akaba n umukristo w intangarugero. Musigeho. Ahubwo dutegereze turebe .
MWENEDATA FELIX
nimuvuge ratako afatanyije na FDRL NIBWO BIIBWUMVIKANE NEZA
Lucky
Umukristo si kuriya akora
Afred
Nibarize abanyarwanda, kubera iki abanyapolitike bose bo mu Rwanda baregwa icyaha kimwe cyo gukoresha impapuro mpimbano. Ngo Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata ngo basinyishije abaphuye.
Nubwo bwose njye ntumva neza buryoki abantu baphuye basinyishwa impapuro. Nanone sinumva buryoki abantu babiri bakora icyaha kimwe.
Ubanza nambere yaba bombi ngo hari n’abandi banyapolitike benshi bafunzwe kandi baregwa gukoresha impapuro mpimbano.
Njye ndatekereza ahubwo ko icyo kirego ari igihimbano. Kuko byoroshe guhimba impapuro ukazitirira uwo ushaka kurega no kwicya.
Muzakore statistiques mu nkiko murebe abanyapolitique baregwa icyo cyaha… byenda gusetsa
mbarushe J.
Nibyo ntawe ukwiriye kubabazwa n’amagambo ya Gilbert nk’uko utababazwa n’aya Barafinda. Ubu se RUTIKANGA umwe ukunda kuba mu biganiro kuri Televiziyo w’umuteramakofe nawe yiyamamaje hanyuma akajya nawe avuga amagambi nk’aya Gilbert mwababara? Ni nk’ibyo. Ndabashushanyirije kuko njye nzi abantu benshi.
Ubuse bariya ba Perezida baje mw’irahira rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bari kuza Gilbert yabaye Perezida w’ U Rwanda? Hari uburyo bwinshi igihugu kitagomba gusuzugurwamo. Nibyo abakuru bababwira ariko ntitwumve.
Murakoze.
musa551
Gilbert njye mufata nk’umuntu udafite ubwenge,kuba yaranahunze ni inyungu cyane kuko ntasosi y’igikeri umuntu ufite ibyo yahindura afata umwanya wo kwitegereza uyoboye neza uko abikora bikamwereka impamvu akundwa naho guhimba inyandiko ngo yereke ba mpatsibihugu ko yarenganyijwe mu matora,abandi babikoze neza se ntibiyamamaje?
Lolo keza
Ariko se uretse n’igihugu buriya Mwenedata uwamuha akagari ko yagashobora koko? Mugabo mu idini yari kuba Diakoni mwiza none ibisazi byaramufashe ngo arashaka ubuperezida? Abahahuzi bagira ayabo buriya ntihabuze uwamushutse ngo Imana yabimubwiye. Sha satani araguhemukiye ugiye kwirirwa wangara ku gasozi gusa. Utuye agahinda!