Visi Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukansaga Clarisse, uherutse gushinjwa kwanga kwakira urumuri rw’icyizere muri Mata mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 biravugwa ko yeguye ku mirimo ye kimwe n’umuyobozi w’Akarere, Uwanzwenuwe, wanagize uruhare mu guhakana aya makuru y’uko uyu muyobozi wari umwungirije yanze kwakira urwo rumuri. Biravugwa ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Nk’uko bigaragara hirya no hino mu itangazamakuru, amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi bombi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho Meya Uwanzwenuwe Theoneste yemereye itangazamakuru ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Visi meya, Mukansanga Clarisse wari ushinzwe imibereho myiza wari uherutse kuvugwaho amakuru Atari meza, nawe akaba yeguye kimwe n’uwari umukuriye nawe avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Ku mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu, ku wa 12 Mata 2018, nibwo umwe mu baturage wawitabiriye yabwiye itangazamakuru, ko abandi bayobozi bose bari bitabiriye uyu muhango bari bafite buji, ukuyemo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, warwanze kandi akagerekaho amagambo atarashimishije abayumvise.
Yagize ati “Abandi bayobozi bose bari bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji aramubwira ‘Mukansanga’ ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”
Ibi ariko Visi meya Mukansanga Clarisse yabihakanye agira ati: “Icyo ni ikibazo koko ? Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”
Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yahise abwira imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda ko agiye gukurikira akamenya neza iby’ayo makuru.
Nyuma yaho mu gitondo cyo ku wa 14 Mata, Meya Uwanzwenuwe yabwiye itangazamakuru ko yakurikiranye ibyavuzwe ariko agasanga nta shingiro.
Yagize ati “Ibyo bintu ntabwo byabaye twasanze atari byo, ahubwo buji yarayakiriye kubera ko izari zaguzwe zari zashize aza kuyihereza mugenzi we uhagarariye Ibuka mu Murenge kuko zitari zamugezeho. Imwe yayihaye umukozi wo ku karere witwa Seleman, indi ayiha Gapolisi uhagarariye Ibuka mu Murenge.”
Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Karago, Gapolisi Joel, bivugwa ko ari nawe Mukansaga yavuze ngo bamuhe buji niwe ufite abo yibuka, yatangaje ko aya magambo ntayo yumvise.
Yagize ati “Igihe cyo gucana buji cyarageze duhaguruka aho twari turi dukora uruziga bari bahamagaye abicaye imbere mu mahema. Bahamagara abana bari bateguwe 24 bakora uruziga hagati yacu noneho abatanga buji barazitanga ziza kuba nkeya, zagarukiye aho Clarisse yari ari. Yafashe buji ayihereza uwo bari bicaranye, ahengereje abona ntayo mfite ati ’Gapolisi nta buji afite’ ampereza iyo yari afite nta kindi yavuze.”
Kuri ubu Akarere ka Nyabihu nta Komite Nyobozi gafite kuko abayigize bose kuko guhera muri Werurwe 2018 bagiye begura uhereye kuri Mugwiza Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu, weguye ngo ku mpamvu ze bwite kuwa 07 Werurwe 2018.
Hakurikiyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngabo James, weguye ku mirimo ye, nawe avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ku wa 17 Mata 2018.