• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali
C

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Editorial 16 May 2018 IKORANABUHANGA

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kugura camera zicunga umutekano 124, zifite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, zigashyirwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukaza umutekano.

Iyi gahunda iri mu biteganyijwe mu ngengo y’imari y’Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda ( RISA), cyagejeje kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu mu cyumweru gishize.

Izi camera zizwi nka CCTV (Closed-Circuit Television), zikunda gukoreshwa cyane mu maduka manini, amaguriro n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, zigafasha mu gukumira no gutahura ibyaha.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya muri RISA, Sebera Antoine, yabwiye The New Times ko izi camera zizagurwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, zizashyirwa ahantu hatandukanye muri Kigali, hibandwa ku hahurira abantu benshi.

Yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wo gukomeza kugira Kigali umujyi ucyeye kandi utekanye, by’umwihariko kuri ubu bikaba ari ingenzi cyane kuko wabaye ihuriro ry’aho abakomeye benshi bahurira bakaganira ku ngingo zitandukanye, kwita ku mutekano wabo bibaka biri mu bya mbere igihugu cyiyemeje.

Yagize ati “Gushyiraho camera ahantu hatandukanye bizafasha mu gukumira ibyaha kuko abantu bazaba bazi ko Polisi ibareba. Amaperereza nayo azoroha kuyakora mu gihe hakozwe ibyaha.”

Sebera yanavuze ko miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zizatangwa mu kugura camera 124 ndetse n’ibindi bikenewe mu kuzishyiraho birimo; umuyoboro wa internet ikoresha Fibre Optique n’ibyuma byo kuzishyiraho.

Bimwe mu bice bizashyirwamo camera birimo; igice cyahariwe inganda cya Kigali (KSEZ), giherereye i Masoro-Munini na Kagarama-Musave mu Karere ka Gasabo ndetse n’ahandi hahurira imihanda minini.

Sebera avuga ko nubwo Umujyi wa Kigali usanzwe utekanye hifuzwa ko utekana kurushaho kandi ukaba koko umujyi ucyeye (Smart City).

Mu gushyira izi camera ahantu hatandukanye RISA ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’ikoranabuhanga izafatanya na Polisi y’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Theos Badege, yavuze ko gushyira Camera ahantu hatandukanye muri Kigali, bizatuma bagera ku ntego yo gucunga umutekano badakoresheje amafaranga menshi kuko ikoranabuhanga rituma bishoboka.

Depite Théobald Mporanyi yavuze ko iyi gahunda izashyigikirwa n’abadepite benshi kuko bumva neza ko ari intambwe y’ingenzi igihugu giteye mu iterambere.

Yagize ati “Uko igihugu cyacu gitera imbere, abajura nabo bariyongere ari nako bazana amayeri yo gukora ibyaha byabo, tugomba kuryamira amajanja. Izi camera zirakenewe cyane kandi iyi gahunda igomba gushyigikirwa, ikanashyirwamo imari bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Ibyo Abadepite basuzumye mu gutegura ingengo y’imari bizitabwaho mu gukora umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’igihugu ya 2018-2019, izigwa mu kwezi gutaha ikazemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

 

Zimwe muri camera ziri ku muhanda muri Kigali

 

 


2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Editorial 24 May 2018
U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

Editorial 10 Mar 2020
Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Editorial 12 Nov 2019
Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Editorial 16 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023
Amakuru

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Editorial 12 Feb 2024
Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.
Amakuru

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Editorial 16 Oct 2024
Burkina Faso: Harakekwa ibyitso mu gisirikare ku gitero cyahitanye abantu 17
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burkina Faso: Harakekwa ibyitso mu gisirikare ku gitero cyahitanye abantu 17

Editorial 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru