Guverinoma y’u Rwanda irateganya kugura camera zicunga umutekano 124, zifite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, zigashyirwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukaza umutekano.
Iyi gahunda iri mu biteganyijwe mu ngengo y’imari y’Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda ( RISA), cyagejeje kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu mu cyumweru gishize.
Izi camera zizwi nka CCTV (Closed-Circuit Television), zikunda gukoreshwa cyane mu maduka manini, amaguriro n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, zigafasha mu gukumira no gutahura ibyaha.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya muri RISA, Sebera Antoine, yabwiye The New Times ko izi camera zizagurwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, zizashyirwa ahantu hatandukanye muri Kigali, hibandwa ku hahurira abantu benshi.
Yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wo gukomeza kugira Kigali umujyi ucyeye kandi utekanye, by’umwihariko kuri ubu bikaba ari ingenzi cyane kuko wabaye ihuriro ry’aho abakomeye benshi bahurira bakaganira ku ngingo zitandukanye, kwita ku mutekano wabo bibaka biri mu bya mbere igihugu cyiyemeje.
Yagize ati “Gushyiraho camera ahantu hatandukanye bizafasha mu gukumira ibyaha kuko abantu bazaba bazi ko Polisi ibareba. Amaperereza nayo azoroha kuyakora mu gihe hakozwe ibyaha.”
Sebera yanavuze ko miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zizatangwa mu kugura camera 124 ndetse n’ibindi bikenewe mu kuzishyiraho birimo; umuyoboro wa internet ikoresha Fibre Optique n’ibyuma byo kuzishyiraho.
Bimwe mu bice bizashyirwamo camera birimo; igice cyahariwe inganda cya Kigali (KSEZ), giherereye i Masoro-Munini na Kagarama-Musave mu Karere ka Gasabo ndetse n’ahandi hahurira imihanda minini.
Sebera avuga ko nubwo Umujyi wa Kigali usanzwe utekanye hifuzwa ko utekana kurushaho kandi ukaba koko umujyi ucyeye (Smart City).
Mu gushyira izi camera ahantu hatandukanye RISA ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’ikoranabuhanga izafatanya na Polisi y’Igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Theos Badege, yavuze ko gushyira Camera ahantu hatandukanye muri Kigali, bizatuma bagera ku ntego yo gucunga umutekano badakoresheje amafaranga menshi kuko ikoranabuhanga rituma bishoboka.
Depite Théobald Mporanyi yavuze ko iyi gahunda izashyigikirwa n’abadepite benshi kuko bumva neza ko ari intambwe y’ingenzi igihugu giteye mu iterambere.
Yagize ati “Uko igihugu cyacu gitera imbere, abajura nabo bariyongere ari nako bazana amayeri yo gukora ibyaha byabo, tugomba kuryamira amajanja. Izi camera zirakenewe cyane kandi iyi gahunda igomba gushyigikirwa, ikanashyirwamo imari bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu.
Ibyo Abadepite basuzumye mu gutegura ingengo y’imari bizitabwaho mu gukora umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’igihugu ya 2018-2019, izigwa mu kwezi gutaha ikazemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.