• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Editorial 16 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuryango wa René Rutagungira, Umunyarwanda ufungiye muri Uganda kubera ibyaha bitandukanye akekwaho, watakambiye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, uyisaba kugira icyo ikora ku iyicarubozo no kubuzwa uburenganzira bwe akomeje kubuzwa n’inzego z’umutekano.

Rutagungira afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye, n’abandi bantu umunani barimo abapolisi bakuru, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanye mu gushimuta uwahoze mu ngabo zirinda Perezida Kagame mu 2013, akagarurwa mu Rwanda agakatirwa igifungo cya burundu.

Mu ibaruwa yo ku wa 9 Gicurasi 2018, Umuryango wa Rutagungira ubinyujije mu bunganizi be bibumbiye mu cyitwa Kiiza and Mugisha Advocates, bandikiye uhagarariye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Loni muri Uganda, bashinja inzego z’umutekano z’iki gihugu iyicarubozo.

Muri iyi nyandiko, bagaragaza ko Rutagungira yafashwe muri Kanama umwaka ushize n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe iperereza (CMI), bamukorera iyicarubozo ryo ku mubiri no mu mutwe, ririmo kumufungira ahantu he wenyine, kumubwira ko bamwica n’ibindi.

Daily Monitor, yanditse ko iyi baruwa inagaragaza ko Rutagungira yimwe uburenganzira bwo gusurwa n’umuryango we, abanyamategeko be n’umuganga. Bagasaba ko hagira igikorwa kuko ibi ari ibintu biteye impungenge umuryango we.

Igira iti “Turabasaba ko ku bw’imikorere yanyu myiza mwita kandi mukagira icyo mukora kuri iki kibazo, mugasaba ko iyicarubozo ryavuzwe rikorerwa Rutagungira n’irindi hohoterwa rihagarara.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, umunyamategeko Eron Kiiza, yasobanuye ko iyi baruwa igamije gusaba Umuryango w’Abibumbye, kugira icyo ukora nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rwanze kumva ubusabe bw’umukiriya wabo.

Yagize ati “Uburenganzira bwo gusurwa k’umukiliya wacu ntabwo abuhabwa kandi abandi bakekwa barabuhabwa. Abavandimwe be, abana, umugore n’abanyamategeko be ntabwo bemerewe kumubona kuri gereza. Ibi ni ihohoterwa ry’uburenganzira bw’umuntu kandi birababaje kuri bo.”

Urubanza rwa Rutagungira na bagenzi be ruzatangira kuburanishwa ku wa 5 Kamena uyu mwaka.

Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo umushoramari René Rutagungira wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.

Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

 

Rutagungira ubwo aheruka kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri ahitwa Makindye

 

2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ntamuhanga Cassien  watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Editorial 13 Dec 2017
Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora

Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora

Editorial 10 May 2020
Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Editorial 16 Dec 2017
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Editorial 08 Jun 2018
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we
INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Editorial 11 Feb 2020
Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Editorial 07 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru