• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Editorial 18 May 2018 Mu Mahanga

Umugaba mukuru w’inyeshyamba za Antibalaka zo muri Centrafrica, Gen Pinho, kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Gicurasi 2018 yafatiwe mu gace ka Kanzau, muri Teritwari ya Bondo, ho mu Ntara ya Bas-Uele muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho umuvugizi w’ingabo muri FARDC avuga ko abarwanyi be bagera muri 30 nabo bishyize mu maboko y’ingabo za Congo buri wese afite imbunda ye.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko Gen Pinho yavumbuwe n’ingabo za Congo, ahantu hacumbikiwe impunzi zikomoka muri Centrafrica kuwa gatatu, ku isaha ya 10h08 nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ingabo, Capt. Carlos Kalombo.

Kuri we, ngo uyu mugaba mukuru wa Antibalaka, umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’abakirisitu zihora zihanganye n’undi ugizwe n’abasilamu witwa Seleka, yahungiye muri aka gace nyuma yo gukozanyaho n’ingabo za Congo, FARDC.

Capt Kalombo akaba avuga ko iteka iyo izi nyeshyamba zisumbirijwe iwabo muri Centrafrica zisanga zihanganye n’ingabo za Congo na none iyo zinjiye ku butaka bw’iki gihugu..

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Gen Pinho nk’uko inkuru ikomeza ivuga, abarwanyi be 38 bari bitwaje ibirwanisho byabo nabo bahise bishyikiriza ingabo za FARDC, aho ngo bazajyanwa ku buyobozi bukuru bw’ibikorwa bya gisirikare muri Uele.

Aha ngo niho umukuru w’ingabo muri iki gice, Gen de Brigade Isaac Kisebwe Lamuseni, ashobora kuzafata icyemezo cyo koherereza aba barwanyi ba Antibalaka ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abarwanyi batatu ba Antibalaka na none bakaba barishyize mu maboko y’igisirikare cya Congo boherezwa I Kinshasa, aho na n’ubu hakigwa uko basubizwa mu gihugu cyabo.

2018-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Editorial 30 Oct 2024
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Editorial 12 Oct 2023
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki
ITOHOZA

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

Editorial 30 May 2017
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 19 Jun 2016
Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye
HIRYA NO HINO

Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye

Editorial 15 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru