• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 May 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yemeza ko ubuzima bwiza bw’abaturage na bwo ari ingenzi mu kugena niba abaturage runaka bateye imbere

Perezida Kagame abishingira ko kuba uwo umuntu akunda aba amwifuriza ibyiza igihe cyose. Yabitangarije abitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye igamije kuganira ku iterambere ry’ubuzima ku isi, iteraniye i Geneve mu Busuwisi, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018.

Yagize ati “Twe twifuza kugira ubuzima bwiza, tukanabyifuriza abo dukunda. Nta buzima bwiza,ibisigaye byose ntacyo byaba bimaze. Ubuzima ni kimwe mu bigaragaza iterambere.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa kubera uburyo rwashyizeho bwo kugeza ubuzima kuri bose. By’umwihariko Perezida Kagame azwiho kuba ari umwe mu bayobozi b’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,ariko bifite abaturage barenga 90% bafite ubwisungane mu kwivuza.

Aho ni ho ahera yemeza ko bishoboka cyane ko abatuye isi bose bashobora kugira ubushobozi mu kubona ubuvuzi bw’ibanze. Ati “Icyo bisaba gusa ni ubushake muri politiki.”

Perezida Kagame kandi yanavuze ko u Rwanda rutagarukiye ku baturage gusa, kuko rwanashyize mu bikorwa ikoranabuhanga mu itumanaho mu gusakaza ubuvuzi kuri bose.

Yatanze ingero z’uburyo indege zitagira abapilote (drones) zifashishwa mu gutanga amaraso, abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’izindi porogaramu zagiye zihangwa na ba rwiyemezamirimo zihutisha ubuvuzi mu Rwanda.

2018-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ubwanditsi 27 Aug 2018
U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017
RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora

RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora

Ubwanditsi 05 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena
Amakuru

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ubwanditsi 08 Jul 2022
Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru