Kuri uyu wa Mbere Police ya Uganda ikorera ahitwa Katwe yafashe umugore w’imyaka 27 witwa Grace Kyomisire nyuma y’uko imenye amakuru y’uko yabeshyaga benewabo ko hari abamushimuse bari kwaka ingurane. Ngo yabikoze kubera imyenda myinshi yari afite.
Umuvugizi wa Police muri kariya gace witwa Owoyosigire abwiye The Minitor ko Kyomisire yashakaga kuzafata ku mafaranga yari buzatangwe n’ingurane ye akayishyura imyenda yarimo abantu.
Ati: “Ibyago bye ni uko amayeri ye ntacyo yagezeho. Yageze naho abeshya ko bagiye kumwica kandi ko ari kure bityo ko amafaranga bazatanga azafasha mu gucyura umubiri ugashyingurwa mu cyubahiro.”
Police ivuga ko umuryango w’uriya mugore ukimara kubona ariya makuru wagize amakenga uhita uibwira Police ngo itangire gukurikirana.
Inshuti ye niyo yatumye Police imufata.
Umwe mu nshuti ze za hafi yasabwe na Police kumuhamagara bagahana gahunda y’aho bari buhurire bagasangira agacupa.Bemeranyijwe kuza guhurira ahitwa Mega Standard Supermarket.
Yaraje ahasanga mugenzi we yamutegereje batumiza icyo kunywa hashize nk’iminota 30 Police iraza imuta muri yombi , imujyana kumufungira ahitwa Katwe mu murwa mukuru, Kampala.
Mu mezi abiri gusa abagore bane bo muri Uganda bamaze gufungwa bazira kubeshya ko bafashwe bunyago.
Umugore witwa Meloni Nabaasa w’imyaka 45 wo muri Kaberebere muri Isingiro nawe yarafashwe arafungwa azira kubeshya ko hari abamushimuse bakaba bashaka miliyoni 3.5 Ugsh
Taliki 08, Gicurasi, 2018 undi mukobwa w’imyaka 19 yabeshye Nyina ko hari abamufashe bunyago bakaba barashakaga amafaranga.
Uwo mukobwa uvugwaho ibyo witwa Peace Ansiimirwe yagize mu rukiko ari kumwe n’umukunzi we witwa Julius Atwebembirebefore ahakana ibyo ashinjwa.
Taliki 15 Mata, 2018 undi mukobwa witwa Mariam Uwase w’imyaka 21 nawe yabeshye umukunzi we ko hari abamushimuse bashaka amaafaranga ngo bamurekure