• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Editorial 22 May 2018 Mu Mahanga

Kuri uyu wa Mbere Police ya Uganda ikorera ahitwa Katwe yafashe umugore w’imyaka 27 witwa Grace Kyomisire nyuma y’uko imenye amakuru y’uko yabeshyaga benewabo ko hari abamushimuse bari kwaka ingurane. Ngo yabikoze kubera imyenda myinshi yari afite.

Umuvugizi wa Police muri kariya gace witwa Owoyosigire abwiye The Minitor ko Kyomisire yashakaga kuzafata ku mafaranga yari buzatangwe n’ingurane ye akayishyura imyenda yarimo abantu.

Ati: “Ibyago bye ni uko amayeri ye ntacyo yagezeho. Yageze naho abeshya ko bagiye kumwica kandi ko ari kure bityo ko amafaranga bazatanga azafasha mu gucyura umubiri ugashyingurwa mu cyubahiro.”

Police ivuga ko umuryango w’uriya mugore ukimara kubona ariya makuru wagize amakenga uhita uibwira Police ngo itangire gukurikirana.

 Inshuti ye niyo yatumye Police imufata.

 Umwe mu nshuti ze za hafi yasabwe na Police kumuhamagara bagahana gahunda y’aho bari buhurire bagasangira agacupa.Bemeranyijwe kuza guhurira ahitwa Mega Standard Supermarket.

Yaraje ahasanga mugenzi we yamutegereje batumiza icyo kunywa hashize nk’iminota 30 Police iraza imuta muri yombi , imujyana kumufungira ahitwa Katwe mu murwa mukuru, Kampala.

Mu mezi abiri gusa abagore bane bo muri Uganda bamaze gufungwa bazira kubeshya ko bafashwe bunyago.

Umugore witwa Meloni Nabaasa w’imyaka 45 wo muri Kaberebere muri Isingiro nawe yarafashwe arafungwa azira kubeshya ko hari abamushimuse bakaba bashaka miliyoni 3.5 Ugsh

Taliki 08, Gicurasi, 2018 undi mukobwa w’imyaka 19 yabeshye Nyina ko hari abamufashe bunyago bakaba barashakaga amafaranga.

Uwo mukobwa uvugwaho ibyo witwa Peace Ansiimirwe yagize mu rukiko ari kumwe n’umukunzi we witwa Julius Atwebembirebefore ahakana ibyo ashinjwa.

Taliki 15 Mata, 2018 undi mukobwa witwa Mariam Uwase w’imyaka 21 nawe yabeshye umukunzi we ko hari abamushimuse bashaka amaafaranga ngo bamurekure

2018-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Editorial 28 Feb 2016
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023
Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Editorial 30 Mar 2021
Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Editorial 09 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8
Amakuru

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Editorial 07 Nov 2022
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?
Amakuru

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Editorial 05 Jul 2022
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Editorial 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru