Dr. Kanangire Canisius umunyamabanga nshingwabikorwa wa AMCOW , yavuze ko bateraniye I Kigali kugirango barebere hamwe raporo ku ikusanyamakuru ku mazi n’isukura y’umwaka wa 2017 , ndetse banarusheho kureba icyakorwa kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura muri Africa rirushaho gukomeza gukorwa neza .
Yakomeje avuga ko ivyo bari kwigira muri iyo nama cyane ko ari ukureba uburwo habungabugwa ibidukikije hashingiwe mugutunganya amazi,kuyabyazama ingufu,kuyakoresha mu buhinzi .
Kuri uyu wambere taliki ya 21, Gicurasi 2018 I kigali hateraniye inama mpuzamahanga ku gukusanya no kugenzura amakuru ku bijyanye n’amazi n’isukura ku bihugu bitandukanye bya Afrika. Ikazasoza kuwa gatatu tariki ya 23, Gicurasi, 2018, ikaba yarateguwe n’umuryango uhuza Abaminisitiri bafite aho bahuriye n’amazi n’isukura muri Africa, AMCOW (African Ministers’ Council on Water).
Dr Kanangire ati”ibihugu bihuriye muri uyu muryango bigifite imbogamizi zo kubona amakuru ahagije ku mazi n’isukura cyane cyane amakuru yizewe ko ari imbogamizi zigaragara cyane cyane mu bihugu byateye imbere.
Akomeza avuga ko ku musozo w’iyi nama hazongererwa ubushobozi ku bakozi aho bazahabwa mudasobwa zibafasha gukora no gukurikirana neza ibyo bakora,bakazongera amahugurwa kubashinzwe gukusanya amakuru n’ubushakashatsi ati”hazongerwa ubufatanye ku baminisitiri bashinzwe amazi n’isukura kugirango kugirango bashyiremo imbaraga mukuzamura uru rwego”.
Prime Ngabonziza, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (Rwanda Water and Forestry Authority) yavuze ko kugira ngo bagere kuri iki kigero cyo kubungabunga amazi n’isukura, bikiri imbogamizi ku bihugu bigize umugabane wa Afrika kandi ko kubigeraho bikigoranye cyane cyane mu buzima, uburezi no kurwanya ubukene.
Abitabiriye iyi nama bagaragaza ko u Rwanda ari igihugu cy’indashyikirwa mu bijyanye n’amazi n’isukura , aho bashoboye gushyira mu bikorwa no gushyiraho gahunda ihamye yo kwita ku mazi n’isukura, bityo nyuma y’urugendo shuri bakoreye mu Rwanda hose basanga ibihugu bya Afrika bikwiye kugira ibyo byigira ku Rwanda mu bijyanye n’amazi n’isukura kugirango Afurika irusheho gutera imbere muri rusange .
AMCOW yashinzwe mu mwaka wa 2002, igamije guteza imbere umubano, umutekano, ndetse no kugabanya ubukene ku mugabane wa Afrika biciye mu kubungabunga umutungo kamere hashingiwe ku kwita ku mazi n’isukura ndetse no kuyageza ku bayakeneye muri Afurika,muri uyu mwaka ubu igizwe n’ibihugu 35 mu gihe mu mwaka wa 2016 yari igizwe n’ibihugu bigera kuri 45 ikaba ifite icyicaro I Abuja muri Nigeria .
Nkundiye Eric Bertrand