• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 24 May 2018 POLITIKI

Uwahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko, yamuhamagaje ngo asobanure ibya ruswa yavuze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya ‘diamant’, yahombeje igihugu miliyari 15 z’amadolari ya Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu Komisiyo ishinzwe Mine n’Ingufu mu Nteko Ishinga Amategeko, yari yiteguye ko Mugabe w’imyaka 94 yitaba akabazwa ku byo yatangaje mu 2016 ko igihugu cyahombye miliyari 15 z’amadolari kubera ruswa n’abanyamahanga bigabije ibirombe bya diamant muri Zimbabwe.

Perezida wa Komisiyo, Temba Mliswa, yatangaje ko Mugabe atigeze yitaba saa tatu za mu gitondo nkuko yabisabwe mu cyumweru gishize.

Yakomeje avuga ko Komisiyo yafashe icyemezo cyo kumwandikira imusaba kwitaba ku wa Mbere saa munani z’amanywa.

Yagize ati “Ntabwo turi hano ngo tumwambure icyubahiro, twumva ko azabona igihe cyo kwitegura neza, ku bw’ibyo tumutegereje ku wa Mbere saa munani. Inteko Ishinga Amategeko ifite ububasha bwo kumutumiza ku ngufu.”

Iyi komisiyo yamaze guhata ibibazo abahoze ari aba minisitiri, abayobozi ba polisi, ndetse n’abayoboraga ibigo bya leta.

Mu 2006 nibwo mu gace ka Chiadzwa mu Burasirazuba bwa Zimbabwe havumbuwe ikirombe kinini cya “diamant”. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gushinja ubutegetsi gukoresha uburyo budahwitse mu kugenzura uko icukurwa. Habarurwa abagera kuri 200 bishwe mu bikorwa byo kwirukana abahacukuraga “diamant” mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Editorial 23 Feb 2018
NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Editorial 25 Apr 2018
Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Editorial 25 Feb 2019
Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Editorial 28 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Editorial 15 Jun 2018
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga
ITOHOZA

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Editorial 15 May 2017
Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Editorial 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru