• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Ubwanditsi 26 May 2018 Mu Rwanda

Umunsi nk’uyu mu 1994, hari hashize iminsi ine Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri mu maboko y’ingabo za FPR Inkotanyi ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Icyo gihe, Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre yaje guhinduka Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.

Ku rundi ruhande Inkotanyi zakomeje umurego zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu ari na ko zirokora abari mu kaga.

Mbere no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, Perezida Mobutu yafatwaga nk’inshuti y’akadoshoka y’abategetsi b’u Rwanda, ari byo byanatumye mu gihe ubutegetsi butsinzwe, jenoside igahagarikwa, abasirikare ndetse n’interahamwe bahungiye muri Zaïre bakakirwa na yombi.

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaïre , binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto bashaka indi ntambara nshya kandi y’inkundura.

Izo nkambi zirimo izari hafi ya Goma nk’iya Katale, iya Kahindo, Mugunga, Lac Vert n’iya Sake, uko ari eshanu zabarirwagamo impunzi zirenga gato 850,000, kuri izi ukongeraho impunzi zabarirwaga mu 650,000 zari hafi ya Bukavu na Uvira.

Guhitamo gufasha byeruye abari basize bakoze Jenoside akabareka bakinjirana imbunda za rutura kandi nyinshi mu gihugu cye, ibi bikiyongera ku kuba yarabaretse bagatangira gukorera mu nkambi imyitozo ya gisirikare, byabaye ikosa rikomeye Mobutu yakoze ndetse ryanaje no kumuviramo imbwa yiruka.

Mu 1996, abifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda zarimo zishaka kwikiza ikibazo cy’inkambi z’impunzi zari zarahinduwe ibigo byatangirwagamo imyitozo ya gisirikare ku mugaragaro hagamijwe kugaruka gutera u Rwanda, Laurent Desire Kabila, yavanye ku butegetsi Mobutu, za nkambi zirasenywa, impunzi zari zizituyemo zihindirwa mu Rwanda, izindi zinyanyagira mu mashyamba, ziriruka zirenga za Kisangani, Kinshasa kugera mu bihugu nka Gabon, Cameroon n’ahandi.

2018-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Ubwanditsi 02 May 2021
Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa  21/2/2016 gikomeje gukurura impaka
ITOHOZA

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa 21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Abayobozi b’ikipe  ya Manchester  bafashe  icyemezo cyo ku gabanya imishahara ya bamwe  mu bakinnyi  bayo
IMIKINO

Abayobozi b’ikipe ya Manchester bafashe icyemezo cyo ku gabanya imishahara ya bamwe mu bakinnyi bayo

Ubwanditsi 21 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru