Umunsi nk’uyu mu 1994, hari hashize iminsi ine Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri mu maboko y’ingabo za FPR Inkotanyi ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.
Icyo gihe, Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre yaje guhinduka Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.
Ku rundi ruhande Inkotanyi zakomeje umurego zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu ari na ko zirokora abari mu kaga.
Mbere no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, Perezida Mobutu yafatwaga nk’inshuti y’akadoshoka y’abategetsi b’u Rwanda, ari byo byanatumye mu gihe ubutegetsi butsinzwe, jenoside igahagarikwa, abasirikare ndetse n’interahamwe bahungiye muri Zaïre bakakirwa na yombi.
Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaïre , binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto bashaka indi ntambara nshya kandi y’inkundura.
Izo nkambi zirimo izari hafi ya Goma nk’iya Katale, iya Kahindo, Mugunga, Lac Vert n’iya Sake, uko ari eshanu zabarirwagamo impunzi zirenga gato 850,000, kuri izi ukongeraho impunzi zabarirwaga mu 650,000 zari hafi ya Bukavu na Uvira.
Guhitamo gufasha byeruye abari basize bakoze Jenoside akabareka bakinjirana imbunda za rutura kandi nyinshi mu gihugu cye, ibi bikiyongera ku kuba yarabaretse bagatangira gukorera mu nkambi imyitozo ya gisirikare, byabaye ikosa rikomeye Mobutu yakoze ndetse ryanaje no kumuviramo imbwa yiruka.
Mu 1996, abifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda zarimo zishaka kwikiza ikibazo cy’inkambi z’impunzi zari zarahinduwe ibigo byatangirwagamo imyitozo ya gisirikare ku mugaragaro hagamijwe kugaruka gutera u Rwanda, Laurent Desire Kabila, yavanye ku butegetsi Mobutu, za nkambi zirasenywa, impunzi zari zizituyemo zihindirwa mu Rwanda, izindi zinyanyagira mu mashyamba, ziriruka zirenga za Kisangani, Kinshasa kugera mu bihugu nka Gabon, Cameroon n’ahandi.