Uwari umuyobozi mushya w’akarere ka Gicumbi, Jean Claude Karangwa Sewase yeguye nyuma y’iminsi 6 gusa agizwe umuyobozi w’agateganyo wa kariya karere.
Uyu muyobozi yashyizweho kuri uyu mwanya kuwa Gatanu w’icyumweru cyashize tariki ya 25 Gicurasi 2018, yerekwa abaturage bukeye bwaho mu muganda wo kuwa 26 nk’umuyobozi mushya w’agateganyo, yegura kuwa 31 muri uko kwezi.
Ni ibintu bisa n’ibitangaje aho inkundura yo kwegura kwa ba meya n’ababungirije isa n’aho nta karere izasiga itagezemo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kariya karere gaherereyemo, Gatabazi JMV yavuze ko baje gusanga uriya muyobozi mushya afite urubanza yaburanaga rw’inshinjabyaha, kandi umuntu uri mu rubanza ntawamenya uko bizarangira bityo akaba yaribwirije agasezera.”
Uyu muyobozi yemejwe nk’umuyobozi w’agatekanyo w’akarere nyuma y’amasaha macye uwari meya wako, Mudaheranwa Juvenal n’abari bamwungirijwe begujwe na nyanama kubera batabashije kwisobanura ku makora yagaragaye mu kazi kabo, bakaba bari ba mbere mu bayobozi bavuye ku butegetsi muri iyi nkundura yo kwegura yiswe “Tour du Rwanda.”
Biteganyijwe ko Kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Kamena 2018, haba inama yihutirwa y’Abajyanama muri kariya karere kugira ngo batore umuyobozi w’Akarere kuko ngo akarere kagomba kugira ukayobora.
Bamwe mu bayobozi b’uturere n’ababungirije beguye ku ikubiiro harimo abo mu Nyabihu, Gicumbi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru (V/Mayor) beguye/jwe mu mirimo ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 31.