• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato

Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato

Ubwanditsi 02 Jun 2018 SHOWBIZ

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide agiye kugezwa imbere y’inkiko mu Bufaransa aho akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhohotera no gukoresha ubusambanyi ababyinnyi be ku gahato.

Uyu muhanzi uzwi ku mazina arimo “Shakespeare of Zaire”, “Grand Mopao”, “Mokonzi”, “Tcha Tcho king”, “Nkolo Lupemba” , “Sarkozy” n’andi menshi yongeye kuvugwa mu nkuru zo guhohotera abagore nyuma y’ibizazane amaze iminsi acamo kuva yakubitira umubyinnyi we muri Kenya.

Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko, Koffi Olomide w’imyaka 61 y’amavuko yashyiriwemo impapuro zimusaba kwitaba ubutabera mu Bufaransa aho bivugwa ko yakoreye ibyaha byo gukoresha ubusambanyi abagore bamubyiniraga abandi akabafungira mu nzu mu buryo bubabuza umudendezo.

Ibi byaha Koffi Olomide ashinjwa bivugwa ko yabikoze hagati y’umwaka wa 2002 na 2006 mu bihe bitandukanye. Abagore bashinja Koffi Olomide bavuga ko byabareye mu gace yakundaga gucumbikamo yagiye mu kazi muri Asnières-sur-Seine mu majyaruguru y’Umujyi wa Paris.

Abashinja Koffi Olomide bavuga ko ibi byose babikorerwaga mu gihe babaga bajyanye na we mu kazi haba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa bagiye gukora ibitaramo kure y’iki gihugu.

Iyo babaga bari mu Bufaransa, ngo bafungirwaga ahantu ndetse bagacungwa mu buryo bukomeye n’abagabo batatu barindaga umutekano wa Koffi Olomide. Mu buhamya batanze bavuga ko muri icyo gihe bamburwaga telefone n’ibyangombwa byose ubundi bakagemurirwa Koffi Olomide kuri hoteli bitewe n’igihe agiriye icyifuzo cyo kubasambanya nabwo atabanje kubibasaba.

Aba bagore uko ari bane bemeza ko bacitse Koffi Olomide muri Kamena 2006 babifashijwemo n’uwahoze acunga umutekano we. Ibirego byabo babitanze mu myaka ya 2007, 2009 na 2013; kuva icyo gihe ntibigeze basubira iwabo muri Congo batinya ko bagirirwa nabi.

Ni nyuma y’uko hari hashize ibyaka ibiri akubise umubyinnyi we ubwo bari barimo gusohoka mu kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Ibi byaviriyemo Koffi Olomide ukora umuziki uzwi nka “soukous” gufungirwa muri Kenya igihe gito nyuma yirukanwa muri iki gihugu ageze n’iwabo i Kinshasa afungwa hafi icyumweru.

Mu mwaka wa 2012, Koffi Olomide yatawe muri yombi muri RDC aryozwa gukubita no kwambura uwari umujyanama we Diego Lubaki., icyo gihe yakatiwe amezi atatu y’igifungo gisubitse.

Muri 2008 nabwo yakubise umunyamakuru wafataga amashusho ya Televiziyo yigenga ya RTGA, yanamennye ibikoresho bye ubwo bahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe ikibazo cyakemuwe mu bwumvikane busesuye.

2018-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Ubwanditsi 14 Mar 2021
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021
Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Ubwanditsi 11 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana
ITOHOZA

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Ubwanditsi 09 Feb 2017
U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto
IMIKINO

Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru