Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide agiye kugezwa imbere y’inkiko mu Bufaransa aho akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhohotera no gukoresha ubusambanyi ababyinnyi be ku gahato.
Uyu muhanzi uzwi ku mazina arimo “Shakespeare of Zaire”, “Grand Mopao”, “Mokonzi”, “Tcha Tcho king”, “Nkolo Lupemba” , “Sarkozy” n’andi menshi yongeye kuvugwa mu nkuru zo guhohotera abagore nyuma y’ibizazane amaze iminsi acamo kuva yakubitira umubyinnyi we muri Kenya.
Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko, Koffi Olomide w’imyaka 61 y’amavuko yashyiriwemo impapuro zimusaba kwitaba ubutabera mu Bufaransa aho bivugwa ko yakoreye ibyaha byo gukoresha ubusambanyi abagore bamubyiniraga abandi akabafungira mu nzu mu buryo bubabuza umudendezo.
Ibi byaha Koffi Olomide ashinjwa bivugwa ko yabikoze hagati y’umwaka wa 2002 na 2006 mu bihe bitandukanye. Abagore bashinja Koffi Olomide bavuga ko byabareye mu gace yakundaga gucumbikamo yagiye mu kazi muri Asnières-sur-Seine mu majyaruguru y’Umujyi wa Paris.
Abashinja Koffi Olomide bavuga ko ibi byose babikorerwaga mu gihe babaga bajyanye na we mu kazi haba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa bagiye gukora ibitaramo kure y’iki gihugu.
Iyo babaga bari mu Bufaransa, ngo bafungirwaga ahantu ndetse bagacungwa mu buryo bukomeye n’abagabo batatu barindaga umutekano wa Koffi Olomide. Mu buhamya batanze bavuga ko muri icyo gihe bamburwaga telefone n’ibyangombwa byose ubundi bakagemurirwa Koffi Olomide kuri hoteli bitewe n’igihe agiriye icyifuzo cyo kubasambanya nabwo atabanje kubibasaba.
Aba bagore uko ari bane bemeza ko bacitse Koffi Olomide muri Kamena 2006 babifashijwemo n’uwahoze acunga umutekano we. Ibirego byabo babitanze mu myaka ya 2007, 2009 na 2013; kuva icyo gihe ntibigeze basubira iwabo muri Congo batinya ko bagirirwa nabi.
Ni nyuma y’uko hari hashize ibyaka ibiri akubise umubyinnyi we ubwo bari barimo gusohoka mu kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.
Ibi byaviriyemo Koffi Olomide ukora umuziki uzwi nka “soukous” gufungirwa muri Kenya igihe gito nyuma yirukanwa muri iki gihugu ageze n’iwabo i Kinshasa afungwa hafi icyumweru.
Mu mwaka wa 2012, Koffi Olomide yatawe muri yombi muri RDC aryozwa gukubita no kwambura uwari umujyanama we Diego Lubaki., icyo gihe yakatiwe amezi atatu y’igifungo gisubitse.
Muri 2008 nabwo yakubise umunyamakuru wafataga amashusho ya Televiziyo yigenga ya RTGA, yanamennye ibikoresho bye ubwo bahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe ikibazo cyakemuwe mu bwumvikane busesuye.