Perezida Kagame yasabye ko imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga zikomeza nyuma yaho ibarura rigaragaje ko ziyongereyeho.
Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu Birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.
Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wagize uruhare muri ubu bushakashatsi watangaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’igihe ubushakashatsi bwarangiriye n’igihe bwatangarijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018 , cyatewe n’ibizamini bya gihanga (genetic analysis) byari bikenewe kugira ngo hazaboneke imibare yizewe bihagije.
Imibare y’ubushakashatsi yashyizwe ahagaragara ntirimo iziri mu ishyamba rya Bwindi muri Uganda kuko ho ubushakashatsi bugikorwa. Ibarura ryaho mu 2011 ryari ryerekanye ko harimo ingagi zigera kuri 400. Bivuze ko ubu ingagi zibarurwa muri iki gice zirenga 1000.
Ubu bwiyongere ngo bushingiye ku mbaraga zashyizwe mu kubungabunga ingagi haba ku ruhande rw’u Rwanda (binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye na Dian Fossey Gorilla Fund.
Mu butumwa Perezida Kagame yanditse kuri Twitter abuherekeresha ifoto yambaye umupira ushyigikira gahunda ya Ellen DeGeneres y’ibikorwa byo kwita ku kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, yasabye ko imbaraga zishyirwa mu kubungabunga izi nyamaswa zikwiye gukomeza.
Ati “Birashimishije kubona umubare w’ingagi zo mu Birunga wariyongereyeho 25% mu myaka umunani ishize. Imbaraga zishyingirwa mu kuzibungabunga zikwiye kwiyongera. Warakoze Ellen na Portia kuza mu Rwanda no kubigiramo uruhare.”
Ellen DeGeneres arateganya kubaka mu Rwanda inyubako zigamije gufasha abakorera muri Dian Fossey Gorrilas Fund mu bikorwa by’ubushakashatsi. Izi nyubako zizitwa ‘Ellen DeGeneres Campus of The Diana Fossey Gorrila Fund’.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi Ellen yageze mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse anasura ingagi zo mu Birunga, urugendo yavuze ko ari rumwe mu zo atazibagirwa mu buzima bwe.
Dr Tara Stoinski Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, ikoresha abakozi 120, yavuze ko iyi mpano ya DeGeneres, izahindura byinshi ku bikorwa byo kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.
Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Ellen Fund mu kubaka Kaminuza y’imirimo yacu. Dukora mu bijyanye no kurengera ingagi, kwigisha abaturage, gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda, no gukomeza ubushakashatsi bwatangiwe na Dian Fossey.”
Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza izabafasha gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha abanyarwanda bazatanga umusanzu mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), byo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no kongerera ubumenyi abaturage butuma basobanukirwa kandi nabo bagatanga umusanzu mu kurengera urwo rusobe.
Kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cyayo, ibuye ry’ifatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, Kaminuza ikuzura muri Nzeri 2020 itwaye miliyoni 10 z’amadolari.
Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bw’Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.
Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.