Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari mu bantu 11 kaminuza yo muri Canada, Concordia University, yageneye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (PHD).
Akamanzi azashyikirizwa iyo mpamyabumenyi mu birori byo kuzitanga ku banyeshuri b’iyo kaminuza biteganyijwe ku wa 11- 13 Kamena 2018.
Iyi kaminuza yatangeje ko yamugeneye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ku bw’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere ishoramari, urwego rw’abikorera n’imibereho y’Abanyarwanda.
Akamanzi wabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu by’Imiyoborere yakuye muri Harvard University’s Kennedy School (HKS); anafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ishoramari yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Mu gushyikirizwa iyo mpamyabumenyi y’ikirenga, biteganyijwe ko Clare Akamanzi azatanga ikiganiro muri John Molson School of Business, ku wa 13 Kamena.
Clare Akamanzi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yegukanye mu 2012 nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Icyo gihembo cyahawe abantu 192 gitanzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum).
Uretse icyo, mu 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo.
Akamanzi yakoze imirimo itandukanye; yakoze nk’Intumwa y’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ( WTO), nyuma aza kugirwa umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Mu 2006 yabaye Umuyobozi wungirije w’Icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Ishoramari no guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA), iki kigo cyaje guhuzwa n’ibindi havuka RDB. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubucuruzi na Serivisi muri RDB.
Nyuma yaje kuba umuhuzabikorwa muri icyo kigo, aza kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agarutse agirwa Umuyobozi muri Perezidansi, mbere yo gusubira muri RDB nk’Umuyobozi mukuru, umwanya ariho kugeza ubu.
Mark Ngabo
Aliko uyu mugore mwiza, w’umunyabwenge aba uwa nde mu Rwanda? Hagira Imana umugabo umutunze…
muvara
ni ingaragu tereta mwana