Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Ivan Minnaert, yirukanwe burundu muri iyi kipe nyuma y’umusaruro utari mwiza umaze iminsi uyiranga ndetse n’umwuka mubi watutumbaga mu bakinnyi.
Amakuru y’iyirukanwa rya Minnaert yatangajwe ku rubuga rwa Internet rw’iyi kipe rwanditse ko ’Umutoza Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports Ivan Jackie Minnaert ntakiri Umutoza wa Rayon Sports nyuma yo gusezererwa kubera umusaruro utari mwiza n’ibibazo bimaze iminsi biri mu rwambariro rwa Rayon Sports’.
Inkuru yo ku rubuga rw’iyi kipe ikomeza ivuga ko ‘abatoza bungirije Romami Marcel na Jeannot Watakenge babaye bahagaritswe by’agateganyo’ ndetse ko ’kuri uyu wa mbere tariki ya 11 uyu mutoza n’abamwungirije ntibakoresheje imyitozo kuko yakoreshejwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhani’.
Mu Cyumweru gishize nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC kuri Stade Amahoro, abakinnyi ba Rayon Sports banditse ibaruwa igenewe Perezida Muvunyi Paul baranayisinya bamusaba ko yasezerera Umutoza Ivan Minnaert kuko ariwe ntandaro y’umusaruro mubi ndetse akaba yaranashyize amakimbirane mu ikipe.
Iyo baruwa yanditswe Muvunyi atari mu Rwanda aho aziye akoresha inama abakinnyi n’abatoza ababwira ko ikibazo atari Ivan ahubwo ari bo batagishaka kwitangira ikipe uko bikwiye kuko atumva uburyo batsinzwe n’Amagaju FC i Kigali.
Ku wa Gatandatu nyuma yo kunanirwa gukura amanota atatu kuri Musanze FC zinganyije 0-0, uwo musaruro mubi ntiwigeze uvugwaho cyane kuko amajwi ya kapiteni Bakame aganira n’umufana utaramenyekanye yemeza ko abakinnyi batagishaka gukorana na Ivan ndetse bazongera gukora ibyo yise ‘gutegura’ ari uko yagiye niyo yihariye imitwe myinshi mu bitangazamakuru.
Kubera ibyo Bakame yatangaje, ubuyobozi bwafashe nko kugambanira ikipe, bwahise bumuhagarika ibyumweru bibiri gusa kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena, bwanahagaritse Umutoza Ivan, Lomami na Witakenge.
Twagerageje kuvugana n’abayobozi ba Rayon Sports ntibyadukundira, gusa umwe muri aba batoza bafatiwe ibihano yavuze ko ayo makuru ariyo ndetse bamaze kumenyeshwa ko bazasubira mu kazi ari uko iperereza rigaragaje ko nta ruhare bafite mu guteza umwuka mubi mu ikipe.
Biteganyijwe ko ikipe igomba gusigarana na Hategekimana Corneille wari usanzwe ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, akazafatanya n’umutoza w’abazamu, Nkunzingoma Ramadhan.
Mu mikino iri imbere aba batoza bashobora kutazaba bari kumwe na Rayon Sports harimo uwa APR FC uzaba kuwa Gatanu tariki 15 Kamena 2018, uwo izakiramo Gicumbi FC tariki 18 Kamena ndetse n’uwo izasuramo Espoir FC i Rusizi tariki 21 Kamena n’uwa Sunrise FC tariki 26 Kamena.