Kate Bashabe wiyambuye kwitwa Nyampinga agakora urujyendo rw’amaguru ashaka amafaranga ,ubu ni umukobwa umaze kugira aho yigeze abikesha kuba yariyambuye icyubahiro cyo kwita nyampinga agatangira gucuruza imyenda iciriritse bityo bikaba bimaze kumugira uwo yifuje kuba we.
Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye nabyo; mu myaka ikabakaba itanu abimazemo yageze ku iterambere rigaragarira ijisho rya benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram.
Uretse ubuhanga n’umurava mu gukora ubushabitsi, Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy’abakobwa b’indobanure mu bwiza.
Ntiyabaye nka ya hene babwiye ko ari nziza guhera ubwo ntiyongere gushokora ibyatsi ngo irishe ndetse ishishe kurushaho. Guhera muri 2011, Kate Bashabe ntiyongeye kuryama ngo ahezeyo, yahoranaga umutima uhagaze ashakisha inzira zamuvana mu cyiciro cy’abakora bakarindira umushahara w’ukwezi.
Kate Bashabe avuga ko yatangiye urugendo rukomeye mu mwaka wa 2012, yahereye ku mafaranga yizigamiraga ku mushahara yakoreraga icyo gihe.
Yagize ati “Icyo gihe nahoraga mfite inyota yo kwikorera business yanjye, nakundaga ibintu by’imideli bityo ngira igitekerezo cyo gukora ibintu byo gucuruza imyenda. Nari mfite amafaranga nazigamye ku mushahara ndavuga reka nyoherereze umushuti wanjye uba hanze andangurire imyenda.”
Iby’ubwiza no kwitwa Nyampinga yabishyize ku ruhande. Yatangiye acuruza imyenda iciriritse ariko myiza, nta duka yagiraga ahubwo yakoraga urugendo rw’amaguru ashakisha abakiriya, yategaga moto ari uko yabonye inyungu y’umurengera muri duke yacuruzaga.
Yizigamiye ahereye ku bikoroto
Ibi byose yabikoraga muri ubu buryo ashakisha uko yarundarunda udufaranga ngo azagwize ayo gushinga iduka. Inshuti ze n’abari bamuzi icyo gihe, hari abamubonaga bakamuha urw’amenyo, abandi bakamuca intege ‘ko atazabishobora’.
Ati “Ntabwo yari imyenda myinshi cyane ariko yari myiza. Icyo gihe natangiye kubwira abantu bose ko natangiye gucuruza imyenda, bamwe baransekaga ariko bakagura, abandi bakantera ingufu.”
Yongeraho ati “Namaze umwaka hafi ibiri nkora ubwo bucuruzi bwo gusanga abantu ahantu bari mbashyiriye imyenda. Nacibwaga intege, n’abo mu muryango batangira kumbwira ko ntazabishobora ariko nkomeza urugendo.”
Ku bwo kwihangana no gushyira umutima ku nzozi ze, mu mwaka wa 2013 yagwije amafaranga yamufashije gushinga inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’. Yaje no gushinga indi nzu yise ‘Kabash House’ ikoreramo ibintu by’ubukorikori, kudoda imyenda, gukora utubati, ibitanda n’ibindi bikoresho bigezweho byo mu nzu.
Ati “Icyamfashije ni uko nabikaga inyungu cyane kuko nifuzaga kuzashinga iduka kandi sinari kubigeraho ntizigamira. Ndibuka muri 2012 irangira hafi muri 2013 nibwo nafunguye iduka rya Kabash Fashion House, mbere y’uko ndifungura nari nararanguye, nari mfite imyenda myinshi.”
“Maze nk’umwaka ndifunguye, nashinze irindi duka rya Kabash House, dukora ibijyanye n’imitako, utubati, ibitanda […] Nageze igihe ntangira gutegura no gushyira imitako mu nzu z’abandi(interior design), nahereye ku nzu yanjye mbona bibaye byiza. Nasanze mfite impano yo kubikora, nakoreye benshi mu ngo zabo no mu biro, nzamuka gutyo.”
Yahuye n’ibigusha abirusha imbaraga
Mu rugendo rw’iterambere, Kate Bashabe yanyuze muri byinshi byamucaga intege ariko akabyima amatwi. Ni imwe mu nkingi yubakiyeho ndetse kugeza uyu munsi ikibi cyose kimwitambika agitsindisha kudacika intege yerekeza ku nzozi ze.
Ati “Nanyuze mu bintu byinshi bikomeye, abantu banciye intege […] kuko nari nzi icyo nshaka, nari mfite intego byose nabyimye amatwi ndakomeza ndabikora. Ntabwo byari byoroshye, naraye amajoro, nararaga nirukanka ku bakiriya ariko uyu munsi navuga ko nageze aho nshaka.”
Nka rwiyemezamirimo ukiri muto, yatangiranye intego zijegajega bityo bikamugusha mu gihombo. Ati “Ikosa nakoze ngitangira habayeho kwizera abantu, akenshi barantenguhaga ntibanyishyure bikabamo imvururu. Maze kwigirira icyizere namenye uko mbitwara iryo kosa rivaho.”
Abanzi batangiye kumwitambika
Intambwe amaze kugeraho avuga ko abatayishimiye batangiye kumwitambika mu kugerageza kumuca intege bya burundu gusa aracyahagaze bwuma kandi yizeye kuzabarusha imbaraga.
Ati “Iyo umuntu hari aho amaze kugera heza ahura n’abantu bamwe bidashimisha, sinzi niba nabita aba-haters[abanzi]. Mu gihe gishize navuzwe mu itangazamakuru ko nakubise abantu, ni byinshi ntasubiramo…”
“Abatangaje ibyo bintu, ni nk’umuntu wafashe filime y’i Hollywood nayo y’imirwano ayivangamo urwenya n’ibindi bibabaje. Ntabwo ndi indwanyi, ku banzi uko narezwe ntabwo ngira amagambo mabi.”
Abakobwa bashyize Kate mu itangazamakuru bamushinja kubashimuta no kubakorera iyicarubozo, ngo ni bagenzi be babikoze bafite umugambi mubisha.
Ati “Icyabayeho ni ukutumvikana n’abo bagenzi banjye ariko byari ibintu by’amafuti ariko bo babigira ibintu birebire. Abakiriya banjye ndabiseguraho, ibyamvuzweho mu by’ukuri nta kuri kurimo, ntabwo ndi umuntu umeze gutyo. Mungarurire icyizere n’abari bakinkuyeho.”
Bashabe w’imyaka 27 y’amavuko amaze kugera ku ntera ikomeye mu byo guhanga imideli no gukora imitako yifashishwa mu nzu ndetse ubucuruzi bwe bw’imyenda bwaragutse ku buryo na we ubwe atangiye kwemera ko igishoro gito yatangije kimaze kubyara byinshi.
Yatanze imirimo ku bakozi akorana na bo haba muri Kabash Fashion House, Kabash House n’abo mu makoperative akorana nayo barimo abadoda n’abamufasha mu guha ubwiza inzu n’ibiro by’abakiriya be.
Amafaranga yashoye mu mwaka wa 2011 yatangiye kumugeza ku musaruro ufatika ndetse kugeza ubu abarirwa mu rubyiruko rwibeshejeho akaba anabasha gukemura ibibazo by’amafaranga bisaba ubushobozi ku bamugana, umuryango we na wo watangiye kwizihirwa n’igishoro umwana wabo agezeho.
Ati “Nyuma y’imyaka itanu nkora ibi bintu maze kugera ku ntambwe ishimishije kuko uyu munsi mfite abakozi bahora ku maduka, bita ku bintu byanjye nubwo naba ntahari. Mfite n’andi makoperative arimo abantu benshi nkoresha, mfite abakiriya banjye bahoraho, mbona inyungu binyoroheye.”
Kate aragira inama abakobwa bagenzi be
Ati “Inama nagira urubyiruko cyane cyane abakobwa ni ukwigirira icyizere bakumva ko bashoboye. Iyo wihangiye umurimo ugishyiramo imbaraga zose ugashakisha ibitekerezo ahantu hose, niryo banga nakoresheje.”
Itarambere amaze kugeraho avuga ko ritamuhagije ndetse ko agihihibikana ashakisha uko yakorera ubucuruzi mu bindi bihugu, Kabash Fashion House n’ibindi akora bikamamara mu mahanga.
Ati “Nubwo hari byinshi maze kugeraho ndacyafite urugendo runini. Ni ibintu byinshi nshaka kugeraho, ndashaka gufungura amaduka hanze y’u Rwanda no kwagura ibikorwa byanjye.”