• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Ubwanditsi 20 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Abantu bataramenyekana bitwaje imbunda,  mu ijoro ryakeye  ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 , bateye ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Saa sita z’ijoro mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere abantu bitwaje imbunda bateye ahantu hatandukanye bishe abantu 2, bakomerekeje ES w’umurenge, Nsengiyumva Vincent, Munyaneza Fidele n’abandi batatu, batwaye abantu benshi harimo abanyerondo bari ku murenge nurinda SACCO , kugeza ubu bitaramenyekana  aho barengeye, batwitse imodoka ya Gitifu n’icumbi yabagamo, batwitse moto ya Havugimana JMV bita Nyangezi ndetse hanakekwa ko bamutwaye.

Aba bagizi banabi bateye mu centre ya Rumenero basahuye butike 2. Ubu haracyashakishwa abantu twaburiye irengero.

Abitabye Imana barimo Munyaneza Fidèle wari Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata akaba na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Collette,  yatangaje ko  ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye ndetse ko ubu iperereza ryatangijwe n’inzego zibishinzwe.

Ati “ Byabaye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro. Hapfuye abaturage babiri babasanze mu ngo zabo. Imodoka ya Gitifu yatwitswe, batwaye imashini muri Sacco gusa nta mafaranga bakuyemo. Gitifu we yakomeretse bamurashe ubu ari kwa muganga.”

Ubu bugizi bwa nabi bubaye mu gihe mu Cyumweru gishize tariki ya 10 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, bateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Ayo mabandi yateye mu Gasanteri ka Cyamutumba gaherereye mu Kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera.

Ubwo  itangazamakuru ryasangaga bamwe mu bakomerekejwe n’ayo mabandi barwariye mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, bavuze ko batewe n’igitero cy’abantu bagera kuri 30 bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, amafuni n’ubuhiri ndetse ngo harimo n’umwe ufite imbunda.

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Ubwanditsi 11 Sep 2019
U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo

U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo

RUSHYASHYA 30 Oct 2025

2 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 20, 20188:26 am -

    Ibi ni serieux. Ntabwo ari amabandi. Ni abandi . Ni udutero shuma twatangiye se??

    Subiza
    • Ingabe Muyoke
      June 21, 20187:30 am -

      Ndatekereza ko ibi byabaye Nyaruguru bigaragaza uburangare bukomeye, kwirara no kwica akazi ku nzego z’ubusugire bw’igihugu, iperereza, polisi n’inzego z’ubutegetsi bw’Igihugu. However, ntibisobanuye ko igihugu gifite umutekano mucye. Acts z’umwanzi k’izi zirashoboka ariko they are putting in question the vigilance of institutions. Immediate M & E needed.
      Emmanuel

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali
IMIKINO

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga  mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye
ITOHOZA

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Ubwanditsi 29 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru