Perezida Kagame yagaragaje ko uko imyaka ishira indi igataha, abatuye Afurika bakomeza kubaho mu bibazo nyamara umugabane ufite abaturage benshi, ukaba unakungahaye ku mutungo kamere ukwiye kubyazwa umusaruro.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yahaye abitabiriye Ihuriro ry’iminsi ibiri riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika, ryateguwe n’Ikigo Nyafurika kigamije impinduka mu Bukungu (African Center for Economic Transformation-ACET) gifatanyije na Guverinoma ya Ghana.
Iri huriro riri kuba ku nshuro ya kabiri rigamije guha umwanya abikorera n’indi miryango itegamiye kuri leta wo kuganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika hibandwa ku bikorwa remezo, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije impinduka.
Ryitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri muri guverinoma, abayobozi n’abahagarariye ibigo bya leta n’iby’abikorera bahuriye muri Ghana.
Perezida Kagame yasobanuye ko udashobora kuvuga impinduka wirengagije abantu n’umutungo kamere ukeneye gukoreshwa neza.
Yagize ati “Biragaragara ko Afurika ifite umutungo kamere wadufasha kwihuta cyane mu gihe twaba tubishaka ndetse ntacyo kwireguza. Ntiturabona igisobanuro cyo kuba Afurika ifite umutungo kamere ariko igakomeza gukena uko imyaka yicuma. Nta gisobanuro dufite cyo kumera gutya.”
Yagize ati “Turi kuvuga ku buryo bwo kugenzura uyu mutungo n’ubushake bwa politiki bugomba gukurikira ibyo bikorwa kugira ngo bidufashe kugera aho twifuza kugana.”
Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagaragaje ko Afurika ikwiye gukura imbaraga mu buryo bayifata ngo ubukungu bw’ibihugu byayo buzamuke.
Yagize ati “Uyu munsi ndavuga nka Perezida w’igihugu cyanjye ariko mpagarariye n’ubuyobozi bwa AU. Kuri njye birenze ibyo kuko buri kintu kiba ku mugabane kiba gifitanye isano n’ibindi ndetse ni iby’ingenzi ko tugaragaza ibikenewe gukorwa bizatugirira akamaro twese. Icyo ni cyo naje kuvuga hano.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe Isi yirengagiza Afurika bagasa n’abagaragaza ko ntacyo bibabwiye, bitwibutsa ko uko duharanira kunga ubumwe ni ko ubucuruzi buhuriweho muri Afurika buzatera imbere ndetse kunanirwa kubikora bifite ingaruka zikomeye.”
Yakomeje agaragaza ko intego y’ibi biganiro ari ugusuzuma amakosa akeneye gukosorwa.
Yagize ati “Nk’uko nabivuze, iby’ingenzi mu gushaka impinduka ni uguha ubushobozi abaturage bacu, kunoza imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ndetse n’amategeko dushyiraho adufasha kugera ku ntego zacu nk’umugabane. Ikintu tugomba gusobanukirwa ni uko icyo guha agaciro atari uburyo wumva ikibazo ahubwo uko ugishakira umuti. Twemeranya ku bigomba gukorwa ariko haracyari ikibazo gikomeye cy’imyumvire.”
Iri huriro ryitabiriwe kandi na Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, batanze ibitekerezo ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika no ku buryo bwakoreshwa mu kuzishyigikira hibandwa ku ruhare rw’abashoramari n’abikorera bo ku Mugabane n’ab’ahandi ku Isi.
Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho nta kidasanzwe bitewe n’uburyo ibintu bikorwamo ndetse ashimangira ko n’ibindi bihugu byabigeraho.
ACET yatangijwe mu 2008 ifite intego yo kugaragaza ko Afurika ikeneye iterambere rirambye ry’umugabane mu by’ubukungu bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.