Ubujurire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatanu, itariki 23 Kamena bwakomeje guhamya icyaha Umunyarwanda, Gervais Ken Ngombwa, ndetse rushimangira igihano yahawe nyuma y’uko umucamanza asanze yaragize uruhare muri jenoside ndetse akanabeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Iowa.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukaba rwateye utwatsi ubujurire bwa Gervais Ngombwa w’imyaka 57 wahamijwe ibyaha muri Mutarama 2016 birimo, amanyanga mu gushaka ubwenegihugu, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kubona ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’icyaha cyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma abuha urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (Homeland Security).
Umucamanza mukuru w’akarere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Linda Reade akaba yari yakatiye Gervais Ngombwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 muri Werurwe 2017 ndetse no kwamburwa ubwenegihugu yasaga nk’uwibye.
Ikinyamakuru The Gazette dukesha iyi nkuru kivuga ko mu bujurire yasabaga ko urubanza rwe rwasubirwamo avuga ko umwunganizi we atamuhaye ubufasha bukwiye mu rubanza. Yanamaganaga kandi icyemezo cy’umucamanza, Reade avuga ko yamukatiye agendeye ku buhamya bw’abagizweho ingaruka na jenoside ngo abashinzwe iperereza bakuye mu Rwanda, kuba yarakatiwe n’inkiko mu Rwanda, n’ubuhamya bw’impuguke kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko rw’ubujurire rwagaragaje ko Ngombwa yabeshye kenshi ubwo yashakaga kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kubona ubwenegihugu, ariko ngo ikinyoma gikabije ni ukwiyita umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mbere yo gufata iy’ubuhungiro.
Nk’uko ibimenyetso byagaragajwe mu rubanza bivuga, Ngombwa ngo yanabeshye no ku wundi muryango yavugaga ko bafitanye isano agerageza ko ubusabe bwe bwo kwimurirwa mu kindi gihugu nk’impunzi mu 1998 bwemerwa, ndetse akabona ubwenegihugu.
Umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire ukaba uvuga ko igihano urukiko rw’akarere rwakatiye Ngombwa wagendeye ku mirongo ngenderwaho mu gutanga igihano kandi wanonosoye neza uruhare rwa Gervais Ngombwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngo hari ibimenyetso kandi byerekana ko Ngombwa agikurikiranwe mu kirego2104 mu Rwanda ku birego bya jenoside, itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Umunyamategeko wa leta, Peter Deegan mu itangazo yashyize ahagaragara akaba yavuze ko icyemezo cyo kuri uyu wa gatanu ari urugero rwiza rw’uko amategeko agenga ibijyanye n’ubwimukira akwiye kubahirizwa n’uko abayahonyora bagomba kubibazwa.
Uyu Munyarwanda, Gervais Ngombwa kandi yigeze guhanwa n’urukiko rw’akarere ka Linn azira gutwika inzu yabagamo ahitwa Cedar Rapids mu 2013 bimuviramo gukorwaho iperereza kubera manyanga mu bwishingizi mu 2017.