Ikipe y’Igihugu ya Argentine yatsinze Nigeria ihagarariye Afurika ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa gatatu wo mu itsinda D, ikatisha itike yo gukomeza muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi aho izahura n’u Bufaransa.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi bari bateze amaso kuri Lionel Messi ufatwa nk’umucunguzi wa Argentine, wari wanagize uruhare mu gutoranya urutonde rw’abakinnyi bifashishijwe uyu munsi.
Ku rundi ruhande, Nigeria yari yitezweho kongera gutungura nk’uko yabigenje mu mukino wa gicuti uheruka guhuza amakipe yombi ikawutsinda.
Rutahizamu Lionel Messi yafashije ikipe ye gufungura amazamu ku munota wa 14 w’umukino kiza kwishyurwa na Victor Moses kuri penaliti ku wa 51.
Nigeria yakomeje kwihagararaho ariko iza gutsindwa igitego mu minota ya nyuma y’umukino ku ishoti rikomeye ryatewe na myugariro wa Manchester United, Marcos Rojo, gihesha ikipe ye gukomeza mu kindi cyiciro.
Abafana ba Argentine barimo na Diego Maradona bari mu bagera ku 64,468 barebye uyu mukino muri Saint Petersburg Stadium mu Burusiya, bahise berekana ibyishimo by’ikirenga ko igihugu cyabo cyikuyeho urubwa rwo gusezererwa mu matsinda.
Muri iri tsinda kandi Croatia yatsinze Iceland ibitego 2-1, irangiza itsinda ifite amanota icyend, Nigeria na Iceland zirasezererwa kuko Argentine yagize ane.
Argentine izacakirana n’u Bufaransa ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kamena 2018 mu mikino ya 1/8.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Itsinda E
Serbia vs Brazil (20:00 Pm)
U Busuwisi vs Costa Rica (20:00 Pm)
Itsinda F
Mexico vs Sweden (16:00 Pm)
Koreya y’Epfo vs Germany (16:00 Pm)