• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Argentine yatsinze Nigeria isanga u Bufaransa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Argentine yatsinze Nigeria isanga u Bufaransa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Editorial 27 Jun 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yatsinze Nigeria ihagarariye Afurika ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa gatatu wo mu itsinda D, ikatisha itike yo gukomeza muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi aho izahura n’u Bufaransa.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi bari bateze amaso kuri Lionel Messi ufatwa nk’umucunguzi wa Argentine, wari wanagize uruhare mu gutoranya urutonde rw’abakinnyi bifashishijwe uyu munsi.

Ku rundi ruhande, Nigeria yari yitezweho kongera gutungura nk’uko yabigenje mu mukino wa gicuti uheruka guhuza amakipe yombi ikawutsinda.

Rutahizamu Lionel Messi yafashije ikipe ye gufungura amazamu ku munota wa 14 w’umukino kiza kwishyurwa na Victor Moses kuri penaliti ku wa 51.

Nigeria yakomeje kwihagararaho ariko iza gutsindwa igitego mu minota ya nyuma y’umukino ku ishoti rikomeye ryatewe na myugariro wa Manchester United, Marcos Rojo, gihesha ikipe ye gukomeza mu kindi cyiciro.

Abafana ba Argentine barimo na Diego Maradona bari mu bagera ku 64,468 barebye uyu mukino muri Saint Petersburg Stadium mu Burusiya, bahise berekana ibyishimo by’ikirenga ko igihugu cyabo cyikuyeho urubwa rwo gusezererwa mu matsinda.

Muri iri tsinda kandi Croatia yatsinze Iceland ibitego 2-1, irangiza itsinda ifite amanota icyend, Nigeria na Iceland zirasezererwa kuko Argentine yagize ane.

Argentine izacakirana n’u Bufaransa ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kamena 2018 mu mikino ya 1/8.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Itsinda E

- Serbia vs Brazil (20:00 Pm)

- U Busuwisi vs Costa Rica (20:00 Pm)

Itsinda F

- Mexico vs Sweden (16:00 Pm)

- Koreya y’Epfo vs Germany (16:00 Pm)

Lionel Messi mu byishimo byo gutsinda Nigeria

Argentine yakatishije itike ya 1/8

Victor Moses yatsindiye Nigeria penaliti

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Editorial 15 Mar 2023
Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya  Kigali

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali

Editorial 01 Jul 2016
Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Editorial 01 Aug 2025
APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 04 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Editorial 29 Aug 2018
Uganda: Gen. Salim Saleh  udacana uwaka na  Gen. Kale Kayihura yamusuye aho afungiye
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen. Salim Saleh udacana uwaka na Gen. Kale Kayihura yamusuye aho afungiye

Editorial 28 Jun 2018
Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe
ITOHOZA

Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru