Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yatangije ibikorwa by’ikigo cy’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, kizateranya imodoka ndetse kigashyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi, avuga ko umugabane wa Afurika udakeneye gukomeza kuba ikimoteri cy’izishaje.
Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.
David Himbara mu mezi ashize yanditse avuga ko Volkswagen idashobora kuzana uruganda rwayo mu Rwanda nyuma yaho amakuru yari amaze kugera hanze, aza kongera kwandika avuga ko igihe cyatanzwe bitabaye aho yise u Rwanda ngo ni abanyamitwe none aho uruganda rutahiwe kumugaragaro yabuze aho akwirwa. Ubuse noneho arandika iki ?
Ubu abanyarwanda barenga 1000 ni abakozi buruganda, imisoro iratangwa, abanyarwanda bagiye kubona imodoka zitari iza second hands, spare parts zigiye kuboneka kuburyo bworoshye.
Abanyarwanda umunani bibumbiye mu Kigo ‘Awesomity Lab’ cyazobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za telefoni n’imbuga za internet, nibo bagiriwe icyizere na Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho ikoranabuhanga ryo gusangira imodoka ku bantu benshi.
Ibi bizatuma abantu badafite imodoka cyangwa badashaka gukoresha izabo babona izo batwara muri gahunda zabo bakishyura bitewe n’ibilometero bagenze kandi byose bigakorerwa ku ikoranabuhanga. Bizoroshya ubwikorezi kuko umuntu azajya atunga imodoka mu gihe akeneye kuyikoresha gusa.
Bizagabanya igihe abantu bamara bategereje imodoka zitwara abantu mu buryo rusange kuko imodoka za Volkswagen zizaba ziparitse hafi y’ahakorerwa ubucuruzi, ahahurira abantu benshi n’ahandi, ugakoresha application ya telefoni ukayitwara ukishyura uhageze, ukongera ukayiparika ukagenda.
Nta hantu na hamwe ku Isi ibi byari byakorwa kuba ikigo cyakwikorera imodoka kikanakora uburyo abaturage bazifashisha mu gukoresha izo modoka.
Ibiciro by’imodoka zizateranyirizwa mu Rwanda
Imodoka ya mbere yateranyirijwe mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo ihendutse.
Imodoka ya VW Passat izajya igura 37,674 by’amadolari ( hafi miliyoni 33 Frw), VW Tiguan izaba igura 37,719 $; VW Amarok izwiho guhangara imisozi n’imihanda itameze neza izajya igura 44,559 $ (arenga miliyoni 38 Frw). Hari kandi VW Teramont izaba igura 48,156 $ (miliyoni 42 Frw), ari nayo izaba ihenze mu zizateranyirizwa mu Rwanda.
Shimon
Ariko mukunda kwibasira umuntu ku giti cye..biba bigaragaraza imbaraga mumuha vraiment! Munamuogopa sanaaaa
Thomas Nkunda
Ntawumutinya, ahubwo niwe uhora ahuragura ibi gam I. Yongere smoke turebe!
nkotanyi
yewe aba ba himbara na za njiji ngezi bacitse ururondogoro babuze ibyo bavuga hari aho numvise bavuga ngo ruriya ruganda ni baringa ngo imodoka ziva muri afrika y’epfo !!! ziteranyije??????! imagine??! aba nyaamakuru bisuriye uruganda barabyibonera abandi bajya kuvuga amanjwe??! sha ishyari rizabica mwumirwe. H.E PKagame oyeeeeeeeeeee
Thomas Nkunda
Muhora mutekereza ibiryo gusaaa! Izo ngarane zanyu igihe mwazihereye ntizuzura?@sunday!