• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 01 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu gihe bombi bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe, itangira kuri iki Cyumweru i Nouakchott mu Murwa mukuru wa Mauritania.

Iyi nama iteganyijwe ku matariki 1-2 Nyakanga 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gutsinda Urugamba rwo Kurwanya Ruswa: Inzira Irambye Iganisha ku Mpinduka muri Afurika.” Irayoborwa na Perezida Kagame nk’Umuyobozi wa AU mu 2018.

Perezida Kagame na Ramaphosa bahuye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’inama yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’ibihugu bya AU ku bibazo bya Sudani y’Epfo, yayobowe na Perezida Ramaphosa ubwe.

Nubwo hatatangajwe ingingo nyamukuru aba bayobozi bombi baganiriyeho, hari byinshi byagiye bigarukwaho hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo birimo ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo.

Ubwo Perezida Ramaphosa yari mu Rwanda muri Werurwe yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasinyiwemo amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, yavuze ko icyo kibazo kigiye kuba amateka.

Icyo gihe ubwo yari muri Kigali Convention Centre, Perezida Ramaphosa mu ijwi rituje yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Yakomeje agira ati “Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bagiye kubikoraho mu buryo bwihuse, badushakire ibisubizo ndetse natwe tuzabishyiraho umukono.”

Ku rundi ruhande, mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe niba kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Afurika y’Epfo, atari igihe cyiza cyo kuba habaho ibiganiro na Perezida Cyril Ramaphosa bivuga kuri Kayumba Nyamwasa uba mu buhungiro muri iki gihugu ariko ushinjwa ibyaha bitandukanye mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yasubije ko atari ibintu byiza kuba igihugu cyacumbikira umuntu ushaka guhungabanya icyo akomokamo.

Ati “Tuzabireba. Sintekereza ko ari igitekerezo cyiza kuba igihugu icyo aricyo cyose cyacumbikira umuntu ukekwa hanyuma kikamwemerera kugerageza guhungabanya igihugu akomokamo. Ku bw’ibyo rero, tuzakomeza kugeza kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo igitekerezo cyacu cyo kwiga kuri iki kibazo, gusa atari nk’impamvu yo kuvugurura umubano wacu.”

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame afatanyije na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Neven Mimica, bayoboye inama ku iterambere ry’abari n’abategarugori yiswe ’Women in Power’.

Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda y’ubufatanye bw’iyi miryango itandukanye ifite icyo isobanuye kirenze akamaro gahabwa iterambere ry’abari n’abategarugori.

Yashimangiye ko uburinganire buri mu byibandwaho haba mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe no mu w’Ubumwe bw’u Burayi, cyane ko mu nama iheruka y’Iterambere ry’u Burayi n’Ubufatanye n’indi Migabane, insanganyamatsiko yari iterambere ry’abari n’abategarugori.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame na Ramaphosa bahuriye muri Mauritania aho bitabiriye inama ya AU

Perezida Kagame na Ramaphosa mu ifoto y’urwibutso na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo (ibumoso) na Lindiwe Sisulu (iburyo)

2018-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Editorial 29 May 2020
Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Editorial 22 Dec 2021
Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Editorial 13 Nov 2022
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Editorial 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 11 Jan 2024
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!
Amakuru

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Editorial 07 Jun 2021
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.

Editorial 05 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru