U Bwongereza bwabaye ikipe ya nyuma ikatishije itike ya ¼ mu gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka butsinze Colombia kuri penaliti, rutahizamu Harry Kane yandika amateka mashya yo kuba ariwe mukinnyi rukumbi wabashije gutsindira iki gihugu mu mikino itandatu ikurikirana.
Mu mukino wa nyuma wa 1/8 wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, u Bwongereza bwakoze ibyasaga n’ibigoye busezerera Colombia ya Juan Cuadrado na Radamel Falcao kuri penaliti eshatu kuri enye nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu munota 90 isanzwe hashyirwaho na 30 amakipe yombi akananirwa kwisobanura.
Ikipe y’u Bwongereza iyobowe na Gareth Southgate nk’umutoza, yatangiye ikina neza irusha Colombia yari ifite icyuho cy’umukinnyi wayo mwiza James Rodriguez wagize ikibazo cy’imvune, iza kuyitsinda igitego cya mbere kuri penaliti yakorewe kuri Harry Kane asunitswe na Davinson Sanchez mu rubuga rw’amahina.
Kane usanzwe ari na kapiteni w’u Bwongereza niwe wayiteye neza ku munota wa 57, ahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka utsindiye iki gihugu nibura igitego mu mikino itandatu ikurikirana yagikiniye.
Colombia ntiyacitse intege, yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura igenda irema uburyo bwo gutsinda biciye ku bakinnyi nka Carlos Bacca, Juan Cuadrado na Radamel Falcao ariko amahirwe akaba make. Igitego cyo kwishyura cyaje kuboneka ku munota wa (90+3) gitsinzwe na myugariro Yerry Mina n’umutwe.
Byasabye ko umusifuzi ashyiraho iminota 30 y’inyongera nayo ntiyabasha kumara impaka kuko yarangiye amakipe anganya igitego 1-1, hitabazwa penaliti u Bwongereza bukomeza butsinze 4-3.
Iyi kipe igomba guhura na Suède muri ¼ nayo yahageze isezereye u Busuwisi ku gitego 1-0 cya Emil Forsberg ku munota wa 66.
Uko amakipe yose azahura muri ¼
Tariki 6 Nyakanga: saa 16:00: Uruguay vs u Bufaransa
Tariki 6 Nyakanga: saa 20:00: Brazil vs u Bubiligi
Tariki 7 Nyakanga: saa 16:00: Suède vs u Bwongereza
Tariki 7 Nyakanga: saa 20:00: U Burusiya vs Croatia