Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yakomoje ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi, avuga ko inzego z’icyo gihugu zagiye ziteba ku kurinda Abanyarwanda, hakaniyongeraho kudakurikirana ikibazo cy’imitwe irwanya u Rwanda ikorera ku butaka bwacyo.
Mu minsi ishize hagiye havugwa ibikorwa bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda, bamwe bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungirwa ahatazwi.
Nyuma y’ibyo hiyongereyeho amakuru y’uko hari abo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, nk’uwa RNC, bakorera ku butaka bwa Uganda. Byageze aho hari abagera kuri 46 batawe muri yombi bashaka kwinjira muri Tanzania, ngo banyure i Burundi bakomereze mu myitozo mu mashyamba ya Congo, ariko mu minsi ishize 39 bararekuwe.
Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora, ku wa 4 Nyakanga 2018, ari imbere y’Abanyarwanda baba muri Uganda, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, Amb. Mugambage yatunze urutoki Uganda kugenda biguru ntege ku gukurikirana ibibazo u Rwanda rwabagaragarije, ndetse hakaba n’Abanyarwanda bagiye bahohotererwayo.
Yavuze ko mu minsi ishize hari Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi mu buryo budasobanutse, Uganda ntibimenyeshe Ambasade y’u Rwanda.
Ati “Kunanirwa gukora iperereza kuri ibyo bibazo, biranabareba [Uganda] ku bijyanye n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.”
Yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe inzira zo gukemura ibibazo, zikaba ari zo zakemura ibiri kugenda bigaragara n’uyu munsi.
Ati “Uburyo buhari bukwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo. Dukwiye gukomeza iyo nzira, tugakora ibishoboka byose mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.”
Mu itangazamakuru, humvikanye inkuru y’Abanyarwanda 72 bafatiwe muri Uganda bagarurwa mu Rwanda kubera kutagira ibyangombwa, ibyo byose bigakorwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nta cyo yamenyeshejwe kandi ngo atari yo mikorere ikwiye.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Muruli Mukasa, wari uhagarariye Guverinoma ya Uganda, yagaragaje ko ibihugu bishyize imbere kugira umubano mwiza.
Yagize ati “Ikurwaho ry’imbogamizi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka n’itangizwa ry’umupaka wa Kagitumba byoroheje cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bigabanya ikiguzi ku bakora ubucuruzi, n’igihe abaturage bacu bahuye n’imbogamizi, ibihugu byombi byiteguye kubiganiraho.”
Muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bavuga no ku kibazo cy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa muri Uganda. Icyo gihe hanzuwe gushyiraho komisiyo ishinzwe kugicukumbura mu mizi.
Nyuma y’amezi make habaye ibyo biganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabwiye itangazamakuru ku wa 22 Kamena 2018 ko umuntu atavuga ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.
Ati “Haracyari ibibazo ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya na Uganda mu kubikemura, ni ukuvuga kubireba mu mizi […] tuzakomeza gukorera hamwe. Turi mu muryango wa EAC, ni ngombwa ko haboneka umubano mwiza hagati y’ibi ibihugu.”