“Tugomba guhora dutekereza ku ngaruka z’imikorere yacu. iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere”, ubu ni bumwe mu butumwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye abakandida ba FPR mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri mu ijambo yavugiye mu nama ya Biropolitiki y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 08 Nyakanga 2018.
Kuri iki Cyumweru nibwo biropolitiki ya FPR Inkotanyi yamurikiwe abakandida depite 70 bazahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Urutonde rw’aba badepite rukaba rwasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe.
Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 2000 bari bitabiriye iyi nama ya biro politiki, Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye aba bakandida ko akazi kabategereje katoroshye na gato kandi gasaba gufatanya no kumenya ko abo bazaba bahagarariye ari abantu baba babatumye kandi abibutsa ko nta n’umwe uri kamara.
Chairman wa FPR yagize ati: “Abo tumaze kwerekwa ni abagiye guhagararira Umuryango wacu, abanyarwanda. Inteko yacu ntabwo ibamo abaturuka muri FPR gusa. Habamo n’abahagarariye indi mitwe ya politiki nabo batoranywa bitewe n’imitwe baturukamo”
Yakomeje agira ati:” Ibyo icyo bivuze ni ubufatanye, ubumwe bw’abanyarwanda ntawe dusize inyuma niyo twaba tutumva politiki kimwe. Igihugu cyacu n’aho twifuza kukiganisha bigaragara mu bufatanye bw’imitwe ya politiki iri mu nteko.”
Perezida Kagame yakomeje abibutsa ko mu nteko habamo ibikorwa byo gukurikirana ibikorwa birimo n’ibya guverinoma, kubw’ibyo igikenewe akaba ari ukongera ingufu kandi inshingano zabo ntizizahere mu mpapuro. Yibukije ko igihugu gikeneye ko mu bikorwa hagira ikivamo kuko ari byo bigifasha kugera aho kifuza.
Yagize ati:”Ku bagiye mu Nteko, twese tugomba kumva inshingano yacu yo guhindura imikorere tuganisha kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabwo ari ugukomereza aho abo muzasimbura bagejeje gusa, ni ukongera intambwe, n’imikorere myiza itugeza aho dushaka kugera.”
Yakomeje agira ati:”Ntabwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe ‘business as usual’. Ntabwo ariko FPR ikora.Mwumveko muhagarariye abanyarwanda.
Hari abagera mu Nteko ukabonako bireba ku giti cyabo. Ntawe ukwiriye kuba ‘we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ‘twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira”.
Umukuru w’igihugu yavuze ko inshingano z’abagize Inteko Ishingamategeko zirenze abayirimo ubwabo. Ibi bigomba kubonwa mu mikorere, mu mico no ku myifatire. Ati: “Nta na rimwe dukwiriye gutezuka ku mico, imyifatire, n’imikorere bikwiriye kuba bituranga nk’abanyamuryango. Ibi nibyo bitugeza ku ntumbero yacu, ikuzuzwa neza uko tubyifuza“.
Perezida Kagame kandi yanenze imikorere yo kudakurikiza igenamigambi ikigaragara muri bamwe mu bayobozi, asaba ko yacika, kandi yubitsa ko nta muntu uri kamara.
Yagize ati: ”Inshingano dufite aho turi hose, nta muntu umwe uri kamara. Hari undi mukorana, hari uwo mwuzuzanya, iyo mudakoranye ntabwo ikigamijwe kigerwaho. Ibi iyo tubisuzuguye bigira ingaruka ku mikorere”.
Chairman kandi yasabye abakandida ba FPR guhora batekereza ku ngaruka z’imikorere yabo, agira ati: “Iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere”.
Yavuze ko gukorera abaturage bitabamo amahitamo y’abagomba guhabwa serivisi n’abatazihabwa. Ati: “Ntabwo tugomba kubasumbanya. Umuco wa FPR ni uko twese tungana, serivisi twese turazihabwa kuko ni ibyacu ku buryo bungana.”
Yakomeje agira atI:” Inteko yacu icyo ishinzwe ni ugukurikirana niba koko bikorwa. Niba ab’izindi nzego bakora ibyo bashinzwe uko bigomba. Aha niho dusaba Inteko gushyira imbaraga. Ibi ntabwo byakorwa tutegereye abaturage”.
Perezida Kagame yanabibukije kureka umuco wo gushaka icyubahiro bagiye kwegera abaturage. Ati: “Tuba twagiye gukora, gukorera abaturage. Amakoti n’ibindi bigenewe mu biro tubisige mu biro… Abaturage bacu tugomba gukora uko dushoboye kose tukabaha ibyo bakeneye. N’ibitari mu bushobozi bwacu tugomba guhora tubishakisha, dushaka uburyo bwo kubigeraho.”
Umukuru ww’Umuryango wa FPR Inkotanyi kandi yibukije abanyamuryango gusigasira icyizere bagirirwa n’isi yose, abasa kwirinda ko ababagiriye icyizere bazabona ko bibeshye
Ati:” Iyo duhawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no kuyobora amavugurura, ni uko hari icyo abantu batubonamo nk’abanyarwanda cyafasha mu kunoza imikorere. Ntituzatume abatwizera basanga baribeshye.”
Yakomeje agira ati:” Igihe tubona abakora ibidahwitse muri twe ntitubabwire ngo tubahwiture, Umuryango wacu FPR waba ukora ibitari byo. FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura. Tugomba guhangara n’abakora ibitari byo”.
Perezida Kagame yasoje agira ati: “Ntabwo twifuza izina ribi. Dufite izina ryiza, tugomba gukomeza kuriharanira, igihugu cyacu kikagera aho dushaka ko kigera, aho cyakagombye kuba kigeze“.