• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Croatia yasezereye u Burusiya isanga u Bwongereza muri ½

Croatia yasezereye u Burusiya isanga u Bwongereza muri ½

Ubwanditsi 09 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu ya Croatia yanditse amateka isezerera u Burusiya bwakiriye igikombe cy’Isi bigoranye kuri penaliti, ikatisha itike ya ½ aho izahura n’u Bwongereza nabwo bwasezereye Suède ku bitego bibiri ku busa.

Amakipe menshi y’ibikomerezwa yari yitabiriye igikombe cy’Isi ahabwa amahirwe yo kuzacyegukana yamaze gusezererwa harimo u Budage butarenze amatsinda, Espagne, Portugal, Argentine na Brazil zose zamaze gusubira mu rugo.

Muri ¼ hari hagezemo amwe mu makipe yatunguranye cyane nka Suède n’u Burusiya yashakaga kwandikisha amateka kuri uyu wa Gatandatu agakatisha itike yo kujya muri ½ ariko ntibyayahiriye kuko yose yasezerewe.

Mu mukino wabanje saa 16:00, u Bwongereza bwatsinze Suède ibitego 2-0 bya Harry Maguire ku munota wa 30 na Dele Alli ku wa 59 bubona itike ya ½ ku nshuro ya mbere kuva mu 1990.

Saa 20:00 u Burusiya bwakiniraga imbere y’abafana babwo, bwanatunguranye cyane bugera muri ¼ bwatangiye umukino bukanga Croatia buyitsinda igitego ku munota wa 31 cya Denis Cheryshev cyishyurwa na Andrej Kramaric nyuma y’iminota umunani.

Amakipe yombi yakomeje guhangana iminota 90 irangira atabashije kwisobanura, hitabazwa 30 y’inyongera, bageze ku wa 101 myugariro wa Croatia, Domagoj Vida, atsinda igitego cyari guhesha igihugu cye gukomeza ariko habura itanu ngo umukino urangire, cyishyurwa na Mário Figueira Fernandes.

Hitabajwe penaliti, Croatia ikomeza itsinze 4-3 mu bazihushije ku ruhande rw’u Burusiya hakaba harimo na Mário Fernandes wari wafashwe nk’intwari atsindira iki gihugu igitego cyo kwishyura.

Mu gihe abafana b’u Burusiya bari mu marira, agahinda kabishe, Perezida wa Croatia, Umugore witwa Kolinda Grabar-Kitarović, yagaragaye ku kibuga Fisht Stadium yambaye umwenda w’igihugu cye, afana bikomeye ndetse n’umukino urangira ajya kwishimana n’abakinnyi mu rwambariro abashimira ku kazi gakomeye bakoze.

Croatia igomba kuzahura n’u Bwongereza muri ½ mu gihe undi mukino uzahuza u Bubiligi bwabonye itike busezereye Brazil n’u Bufaransa bwayibonye busezereye Uruguay.

Abakinnyi ba Croatia bishimira intsinzi nyuma ya penaliti

Ibyishimo byabasaze, baryama hasi mu kibuga

Agahinda kari kose ku ikipe y’u Burusiya yashakaga kugera muri 1/4

Mário Fernandes niwe watsinze igitego cya kabiri cyo kwishyura ku ruhande rw’u Burusiya mbere y’uko amakipe yombi ajya muri penaliti

Domagoj Vida atsindira Croatia igitego cya kabiri mu minota y’inyongera

Perezida wa Croatia, Kolinda Grabar-Kitarović, yisunze abakinnyi b’igihugu cye mu byishimo

2018-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 19 Sep 2021
CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.
Amakuru

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Ubwanditsi 10 Jul 2021
Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS
Mu Mahanga

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
IKORANABUHANGA

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Ubwanditsi 07 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru