Ikipe y’igihugu ya Croatia yanditse amateka isezerera u Burusiya bwakiriye igikombe cy’Isi bigoranye kuri penaliti, ikatisha itike ya ½ aho izahura n’u Bwongereza nabwo bwasezereye Suède ku bitego bibiri ku busa.
Amakipe menshi y’ibikomerezwa yari yitabiriye igikombe cy’Isi ahabwa amahirwe yo kuzacyegukana yamaze gusezererwa harimo u Budage butarenze amatsinda, Espagne, Portugal, Argentine na Brazil zose zamaze gusubira mu rugo.
Muri ¼ hari hagezemo amwe mu makipe yatunguranye cyane nka Suède n’u Burusiya yashakaga kwandikisha amateka kuri uyu wa Gatandatu agakatisha itike yo kujya muri ½ ariko ntibyayahiriye kuko yose yasezerewe.
Mu mukino wabanje saa 16:00, u Bwongereza bwatsinze Suède ibitego 2-0 bya Harry Maguire ku munota wa 30 na Dele Alli ku wa 59 bubona itike ya ½ ku nshuro ya mbere kuva mu 1990.
Saa 20:00 u Burusiya bwakiniraga imbere y’abafana babwo, bwanatunguranye cyane bugera muri ¼ bwatangiye umukino bukanga Croatia buyitsinda igitego ku munota wa 31 cya Denis Cheryshev cyishyurwa na Andrej Kramaric nyuma y’iminota umunani.
Amakipe yombi yakomeje guhangana iminota 90 irangira atabashije kwisobanura, hitabazwa 30 y’inyongera, bageze ku wa 101 myugariro wa Croatia, Domagoj Vida, atsinda igitego cyari guhesha igihugu cye gukomeza ariko habura itanu ngo umukino urangire, cyishyurwa na Mário Figueira Fernandes.
Hitabajwe penaliti, Croatia ikomeza itsinze 4-3 mu bazihushije ku ruhande rw’u Burusiya hakaba harimo na Mário Fernandes wari wafashwe nk’intwari atsindira iki gihugu igitego cyo kwishyura.
Mu gihe abafana b’u Burusiya bari mu marira, agahinda kabishe, Perezida wa Croatia, Umugore witwa Kolinda Grabar-Kitarović, yagaragaye ku kibuga Fisht Stadium yambaye umwenda w’igihugu cye, afana bikomeye ndetse n’umukino urangira ajya kwishimana n’abakinnyi mu rwambariro abashimira ku kazi gakomeye bakoze.
Croatia igomba kuzahura n’u Bwongereza muri ½ mu gihe undi mukino uzahuza u Bubiligi bwabonye itike busezereye Brazil n’u Bufaransa bwayibonye busezereye Uruguay.