Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryatangaje urutonde rw’abakandida 80 rizaserukana mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.
Buri shyaka ryiyemeje guhatana mu matora risabwa na Komisiyo y’Amatora (NEC) urutonde rw’abakandida 80, bakwemezwa akaba ari bo bazajya mu Nteko, hagendewe ku majwi ryagize n’umwanya runaka aruriho.
PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta kwifatanya n’undi mutwe wa politiki, ryatoranyije abakandida 80 rigomba kuzashyikiriza NEC.
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ko abo bashyizwe ku rutonde nyuma y’aho muri Werurwe 2018 PSD yazengurutse mu turere twose yandika abashaka kujya kuri lisiti, muri Mata hajyaho komisiyo yigenga irwigaho, ari narwo rwemejwe na Biro Politiki yateranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Nyakanga 2018.
Yagize ati “Urutonde rwari rwateguwe na Komisiyo yigenga nk’uko amategeko y’ishyaka abiteganya, ko iyo bamaze gutanga kandidatire zivuye mu turere hajyaho komisiyo yigenga ikarukora, yamara kurukora ikarushyikiriza Komite nyobozi y’abatiyamamaje, hanyuma Biro politiki ikabyemeza, ari nacyo cyakozwe.”
Muri iyi nama ya Biro politiki ya PSD, hanemerejwemo imigabo n’imigambi y’ibiteganyijwe gukorwa bizajyanwa mu baturage kubasaba amajwi mu matora yo muri Nzeri.
Ku rutonde rw’abakandida bemejwe, hagaragayemo amaraso mashya; nta mazina amenyerewe nka Depite Nkusi Juvenal wayoboraga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).
Iri shyaka ryari risanganywe imyanya irindwi mu Nteko Ishinga Amategeko ariko mu bari bayirimo ku rutonde hagarutseho batatu gusa.
Amazina n’uturere abakandida bakomokamo
1. Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome (Nyamagabe)
2. NYIRAHIRWA Veneranda (Ngoma)
3. HINDURA Jean Pierre (Rubavu)
4. RUTAYISIRE Georgette (Kicukiro)
5. MUHAKWA Valens (Gakenke)
6. UWERA Pélagie (Gasabo)
7. MINANI Epimaque (Nyanza)
8. BIZIMANA MINANI Déogratias (Rusizi)
9. UWUBUTATU Marie Thérèse (Bugesera) mus
10. IRAGENA Jean Léon (Gasabo)
11. RUTSOBE Michel (Ngoma)
12. UHAGAZE Charles Mathias (Nyarugenge)
13. DUKUZUMUREMYI François (Gatsibo)
14. UWERA KABANDA Françoise (Nyarugenge)
15. TWAHIRWA Juvénal (Musanze)
16. HAKIZIMANA John (Nyamasheke)
17. DUSABE Denise (Kamonyi)
18. GIRUKWAYO Pascal (Kirehe)
19. NIZEYIMANA Alexis (Nyaruguru)
20. NYIRANZABAHIMANA Clémentine (Nyamasheke)
21. HAKIZIMANA Vincent (Huye)
22. MUKASEKURU Aliane (Gicumbi)
23. UMUHOZA Jeanne Claudette (Huye)
24. BIMENYIMANA Simeon (Kayonza)
25. KAREMERA Pierre (Rwamagana)
26. ISHIMWE Yvonne (Ngororero)
27. NSHIMIYIMANA Jean Claude (Kicukiro)
28. FAIDA Jean Bosco (Rulindo)
29. TWIZERIMANA Bonaventure (Rutsiro )
30. NSABIMANA NKUSI Jean Claude (Bugesera)
31. KAMUHANDA James Kant (Kicukiro)
32. TABU Illuminée (Gisagara)
33. MUNYANTORE Anny Chantal (Nyanza)
34. NAMBAJIMANA André (Musanze)
35. MUGABO Gilbert (Nyarugenge )
36. NYIRAGWIZA Marie Claire ( Gicumbi)
37. KABANDA Claver (Nyamagabe )
38. RWICUNGURA Jean Baptiste ( Muhanga )
39. TURATSINZE Jean de Dieu (Nyabihu )
40. NAKURE DUSENGE Celestin (Nyagatare)
41. KANYANGE Esperance (Kicukiro)
42. MUKANDAYISENGE Marie Chantal (Burera )
43. BUGINGO Charles (Huye)
44. TWUMVIRIMANA Etienne (Rutsiro)
45. RWEMERA Damien (Nyagatare)
46. IMFURAYABO Alice (Kicukiro)
47. SEMANA Innocent (Musanze)
48. GAHINDA Jean (Ngororero)
49. GASORE Claude ( Ngoma )
50. UMUGWANEZA Jolie ( Musanze)
51. NGENZI Jean Marie Vianney (Huye)
52. MUKESHIMANA Salima (Nyamasheke)
53. MUKAMUGEMA Marie Josee (Nyanza)
54. MUKANKWAYA Beathe (Kayonza)
55. UMUHOZA NGARAMBE Redampta (Rulindo)
56. MUKAMANA Venantie ( Muhanga)
57. ZIMURINDA Jean Baptiste (Karongi)
58. MUNYAGAJURU Epaphrodite ( Musanze )
59. MINANI Jean Claude (Huye)
60. FURAHA Naason (Gisagara)
61. NZIRORERA Eric (Musanze)
62. DUKUZE Claire (Huye)
63. KWIZERA Jean Claude (Kayonza)
64. TWATSINZE Aderard (Gasabo)
65. BIZIMANA Jean Marie Vianney (Nyaruguru)
66. UWINSHURI Joselyne (Nyabihu)
67. NSENGIMANA Emmanuel (Nyaruguru)
68. BUCYANAYANDI Joseph (Nyamagabe)
69. NIREBERAHO Angelique (Nyaruguru )
70. MANIRAGABA Jean Bosco (Gakenke)
71. UZAMUKUNDA Angele (Ngororero)
72. NGABONZIMA Jeremie (Gatsibo )
73. MUSABYIMANA Agnès (Nyabihu)
74. RUTIKANGA Frederic (Nyaruguru)
75. UWIRAGIYE Claudette (Nyabihu )
76. MWITENDE Jean Claude (Muhanga )
77. NIYIGENA Samuel (Nyarugenge)
78. MUKARUKUNDO Valerie (Nyamagabe)
79. KABERA MIGABO Victor ( Nyabihu )
80. NIZEYIMANA Claudien (Nyamagabe)
Uretse PSD, kuri iki Cyumweru ni nabwo FPR Inkotanyi yatangaje abakandida 70, isobanura ko abandi 10 kugira ngo buzure 80 bazaturuka mu mashyaka yayiyunzeho (coalition) ariyo PDI, PSR, PPC, UDPR na PSP.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017; naho amatora akaba ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bagatora ku wa 3 Nzeri 2018.